IGIHE yaganiriye n’umwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda, Juliette Karitanyi atanga ibitekerezo bye kuri iyi ngingo, aho agaragaza ko Abaturarwanda bagifite iyi myumvire bagomba kuyihindura kuko kubona umugabo bitakabaye bifatwa nk’aho ari ryo terambere ry’umukobwa.
Ati ‘‘Kubona umugabo harimo iki? None se bituma udahumeka iyo utamubonye? Bituma utabaho? Ni ukubwira abagore n’abakomeza iyi myumvire ko atari imyumvire mizima. Kuko icya mbere kera urushako barushyiraga imbere kuko ntabwo twigaga, ntabwo twajyaga ku ishuri, kandi ibintu byose by’amafaranga n’ubutware byaharirwaga abagabo.’’
Karitanyi yavuze ko nyuma y’uko ibyo bihindutse umukobwa agahabwa ijambo kugira ngo agaragaze icyo ashoboye, bitandukanye n’uko mu myaka yo hambere byahozwe, yakabaye afata ishuri nk’ikintu cy’ingenzi kuri we nyuma rikamubashisha gukora akiteza imbere, aho kumva ko kubona umugabo ari zo nzozi ze zikomeye zigomba kuba impamo.
Yanakomoje kandi ku bakibona umukobwa yateye imbere bagatangira gushidikanya ku hantu yaba yakuye ubushobozi n’inzira byanyuzemo, avuga ko iyo na yo ari imyumvire ishaje kandi ikwiye guhinduka.
Ati ‘‘Sinzi niba warabonye kuri Twitter hari iri tsinda ry’abagore bo mu Rwanda bitwa ba Kigali Boss Babes, bavuze ko bagiye gutangira Reality Show (…) . Naravuze nti ibi ni byiza, njye narababonye numva ndabyishimiye. Ariko ibitekerezo byinshi wabonaga byarabazaga biti ‘bakuye he amafaranga?”
Juliette Karitanyi kandi yakomoje ku bagifite imyumvire ko umukobwa ufite amafaranga menshi aba azasuzugura umugabo bazabana, avuga ko imyumvire nk’iyo yose ipfuye.
Ati ‘‘Umugabo muzima yakagombye kwishimira iterambere ryawe nk’uko nawe wishimira irye. Mbere ya byose no kuba utifitiye n’icyo cyizere biba bitashoboka. Kuko nkanjye ntabwo byavamo, niba uje kuntereta ugomba kuba wifitiye icyizere.’’
Karitanyi kandi yagarutse ku bagifite imyumvire yo gutesha agaciro umugabo mu gihe umugore we ari we winjiza amafaranga menshi mu rugo cyangwa akaba ari na we uyinjiza gusa, bagatangira kumva ko uwo mugabo ari insuzugurwa mu rugo rwe, avuga ko iyo myumvire idakwiye kandi ko urugo ari urwa babiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!