Urugero rwa hafi ni mu Burundi aho kuva muri Mata 2015, iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’umugabane wa Afurika kitazi umutekano usesuye bitewe n’imvuru zakurikiye itangazwa rya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, itarakiriwe kimwe n’abaturage, bizamura imvururu zimaze kugwamo abasaga 500 mu gihe abarenga ibihumbi 400 bahunze.
Ahandi ni muri Sudani y’Epfo aho muri Nyakanga umwaka ushize, ingabo zo ku ruhande rwa Perezida Salva Kiir n’iz’uwahoze amwungirije, Riek Machar zakozanyijeho kakahava bituma abaturage b’iki gihugu gishya kuri uyu mugabane basubira mu ntambara nyuma y’igihe gito cy’agahenge.
Nyamara izi mvururu zabaye mu gihe mu 2013 ibihugu 13 byo muri Afurika byari byaragaragaje ubushake bwo gufatanya mu gutabara aho rukomeye mu rwego rw’ingabo binyuze mu cyiswe ACIRC (African Capacity for Immediate Response to Crises), gusa ibyo bihugu ntibyatabawe.
Ese kuki ingabo za ACIRC zitaratabara ahari imvururu?
Sivuyile Bam, uhagarariye ibikorwa bijyanye no kugarura amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imyitozo y’ingabo za ACIRC mu Rwanda, wabaye kuri uyu wa 25 Werurwe; yavuze ko izi ngabo zikorera munsi y’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bityo ko ACIRC itakifata ngo yohereze ingabo mu gihugu runaka batabisabwe na AU.
Ati “Izi ngabo zikorera munsi y’ibyemezo by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, si ingabo zibyuka ngo zihite zijya ahantu aho ari ho hose zibyibwirije, zigomba kugenda zoherejwe n’abafata ibyemezo muri uyu muryango.”
Uyu muyobozi yavuze ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugira uburyo bwinshi bwo gukemura ibibazo bityo ko iyo ubonye kwifashisha ingabo atari byo bikenewe cyane uzireka kabone n’ubwo zaba ziteguye gutabara.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, wavuze ko kugeza ubu AU itarasaba ACIRC gutabara mu bihugu birimo umutekano muke gusa ngo ntibivuze ko nubwo bitarabaho iramutse ibyifuje batabikora.
Ati “Ubundi ACIRC kugira ngo itabare bisabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, niyo ifata icyemezo ikavuga iti ‘turabona hari ikibazo cyavutse mu gihugu runaka turasaba ko mwatwohererezayo ingabo byihuse’. Kuva rero ibyo bibazo [imvururu]byarabayeho muri Afurika, mu by’ukuri hari izindi ngamba zo guhangana n’ibibazo biba byavutse, ariko kugeza ubu nta hantu ACIRC yari yasabwa kujya gutabara ariko bitavuze ko igihe cyose yabisabwa itashobora kubikora.”
Iki kibazo kigeze gukomozwaho ubwo habaga inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma y’iminsi mike muri Sudani y’Epfo hongeye kubura imirwano, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo cy’imvururu muri iki gihugu cyari gihangayikishije uyu mugabane by’umwihariko akarere ka Afurika y’u Burasirazuba giherereyemo, aho yavugaga ko n’ibyemezwa n’inama y’abakuru b’ibihugu bya AU bari i Kigali icyo gihe, umutwe w’ingabo zihuse ziturutse muri aka karere wari guhita utabara.
Icyo gihe iyo nama kimwe n’iyayikurikiye yahuje abakuru b’ibihugu bigize IGAD muri Kanama i Addis Abeba, hemejwe ko hoherezwayo izindi ngabo ziyongera ku zari zihasanzwe, ariko icyo gihugu kibanza kubyanga n’ubwo nyuma byaje gutangazwa ko kisubiyeho.
Hejuru ku ifoto: Abaturage mu Burundi bari mu myigaragambo nyuma ya kandidatire ya Perezida Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO