00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki nk’umunyarwanda ukwiye urubuga rwa internet ruherwa na. Rw

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 February 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Benshi mu banyarwanda aho bari hose, yaba mu gihugu ndetse no hanze yacyo, kenshi barangwa n’umuco wo gukunda igihugu n’ibikiranga. Ku murongo wa internet ikiranga u Rwanda ni umurongo .Rw, ni wo buri wese ukunda igihugu akanacyishimira akwiye gukoresha ku rubuga rwe rwa internet.

Umurongo nka .Rw, kimwe na .Com, .Net n’iyindi, uherekeza izina buri wese ahitamo guha urubuga rwe rwa internet, bityo byafatana bigahinduka aderesi ifasha umuntu, Ikigo runaka cyangwa Isosiyete runaka kugaragara hifashishijwe Internet.

Imbuga za internet zose zifite aho zihuriye n’u Rwanda, zaba iz’abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi cyangwa imiryango itegamiye kuri leta, ni byiza ko zigira umurongo uziranga wifashishwa n’abantu mu kuzisura wa .Rw.

Ibyiza byo gutunga umurongo wa .RW

Kugira uyu murongo bikubashisha ibikurikira:

Kugira uburenganzira ku Izina : Nk’andi mazina yose mu bucuruzi cyangwa ibirango, kugira umurongo wa .Rw ni kimwe mu bizakomeza kugaragaza igikorwa cyawe ukora nk’umunyarwanda, ibi bigatuma abakiliya bakwibuka vuba ndetse bakanashishikarira kugura cyangwa kugana serivisi zawe, cyangwa ibikorwa byawe. Kwandikisha umurongo wawe bizanatuma ntawundi muntu ushobora kuwukoresha mu izina rye cyangwa ngo awiyitirire.

Korohereza abasura urubuga: Hamwe na .RW, kugera ku rubuga rwawe bizorohera abarugana kandi rugaragare nk’urwo mu gihugu.

Ubwizerwe: Umurongo .RW urubuga ukoreshejweho rugaragara nk’urw’abanyamwuga, kandi bifasha uhisemo kuwukoresha kurinda umutekano w’izina rijyanye n’ibikorwa bye ku murongo wa internet,

Email : Ushobora gufungura aderesi Email nyinshi zikoresha umurongo wawe mu gihe cyose ukoresha .Rw

Ku bijyanye n’ibiciro mu gihe wandikishije umurongo wawe wa .Rw hamwe na IGIHE Ltd birahendutse cyane kuko bihera ku mafaranga 5000 kugera ku mafaranga 25,000 y’amanyarwanda gusa. Aya mafaranga ariko ni ayo kugura izina riherwa na .Rw, ntabwo ari ayishyurwa n’uwifuza gukoresha urubuga rwa internet, gusa n’iyi serivisi uramutse uyicyeneye waduhamagara kuri nimero ya telefone igaragara hasi cyangwa se ukatwandikira kuri email nayo igaragara aha hasi.

Guhera uyu munsi, urubuga rwawe rwa internet birakwiye ko rugaragara ko ari urwo mu Rwanda koko, igihugu cyacu kandi dukunda, ruheshe umurongo .Rw,

Ku bindi bisobanuro wahamagara:

*Tel: +250 788 895 953

Cyangwa se ukatwandikira kuri:

*[email protected]
*[email protected]

IGIHE LTD ni imwe muri sosiyete z’ubucuruzi zahawe uburenganzira na RICTA bwo gutanga umurongo wa .RW ku babyifuza.

Tugane uyu munsi!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages