00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Pasiporo Nyafurika zizahera mu bayobozi aho kuba abaturage basanzwe?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 July 2016 saa 09:14
Yasuwe :

Kimwe mu byitezwe mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iri kubera i Kigali, ni imurikwa rya Pasiporo Nyafurika, ku ikubitiro izashyikirizwa, abakuru b’ibihugu, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Intumwa z’Ibihugu muri AU, bose bakoraniye i Kigali.

Inama ya AU yatangiye i Kigali kuva ku Cyumweru tariki 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga, abaperezida basaga 35 bakaba bategerejwe mu rwa Gasabo.

Urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ni imwe mu ntego z’imena zishyizwe imbere n’uyu mugabane ndetse bikazitswaho cyane muri iyi nama, mu cyerekezo cy’imyaka 50 iri imbere, gahunda izwi nka Agenda 2063.

Koroshya ingendo niyo nzira yoroshye, izi pasiporo zigafatwa nk’inkingi mwikorezi izatuma hakemurwa icyo kibazo kimaze imyaka ibihumbi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, avuga ko ingamba zikomeye Afurika ifite muri urwo rwego ari uguhuza ibihugu no gukorana bya hafi n’ubwo imipaka yabyo izagumaho.

Ati “Urujya n’uruza ni ikintu gikomeye kizaganirwaho hano, ndetse gutanga pasiporo nyafurika ku mugaragaro bizakorerwa hano muri iyi nama bizaba ari ikimenyetso gikomeye cyo kwifuza ko Abanyafurika tuba umwe muri byinshi.”

Ibihugu bya Afurika ngo ntibizakuraho imipaka, ariko bizoroshya uburyo Abanyafurika bayambuka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zinyuranye, ari gushaka ibyashara, kwiga amashuri, gushakisha imirimo no gutembera.

Yakomeje agira ati “Hari aho bikigoranye cyane kugira ngo umunyafurika ave mu gihugu cye yinjire mu kindi gihugu cya Afurika. Ni ikintu gikomeye cyane kuko ntituzabasha gucuruzanya tudatemberana, tutaziranye. Ntabwo tuzajya kubitsa amafaranga mu gihugu tutari twajyamo , tutazi uko banki zaho zikora.”

Kuba Pasiporo Nyafurika zizabanza guhabwa abayobozi bo hejuru muri Afurika, Mushikiwabo avuga ko bidasobanuye ko ariho bizahagararira, ahubwo bizava ku bakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bikagenda bimanuka no mu zindi nzego kugeza no ku baturage basanzwe.

Mushikiwabo ati “Nazo zizatangwa ari nke kuko nibwo bigitangira, ariko ni nk’umuhango wo gutoza ko iyo pasiporo igiye kujyaho, ikemerwa, ibihugu by’amahanga bikabimenya, bikamenyeshwa Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo Umunyafurika aho agiye ashobore kuba yagenda nk’Umunyafurika, ndetse bitaba binakuyeho ko ari umwenegihugu w’igihugu runaka ndetse ashobora kuba afite na pasiporo yacyo.”

Kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Nyakanga, nibwo hategerejwe inama yaguye ya AU, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango igamije ubukungu mu turere tunyuranye twa Afurika izanemeza iyi pasiporo.

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko guha abayobozi izo pasiporo bigamije gutoza ibihugu ko zigiye kujyaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages