00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Victoire Ingabire akomeje kuba ‘nta munoza’ nyuma y’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 3 January 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Hagiye gushira imyaka ine Ingabire Victoire, wari warahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi asubiye mu buzima busanzwe nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame.

Ingabire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013. Yahawe imbabazi biturutse ku mabaruwa atandukanye yagiye yandika azisaba.

Mu yo yanditse mu 2011 ubwo yari akiburanishwa hari aho agira ati “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’Umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”

Kuva uyu mugore yafungurwa, mu bihe bitandukanye yagiye arangwa n’imyitwarire yatumye benshi bashidikanya ku kuba yarahindutse, ndetse bamwe bakemeza ko imbabazi yasabye ari iza nyirarureshwa.

Rumwe mu rugero rw’iyi myitwarire ye idahwitse, ni urwagaragaye mu 2019, ubwo yafatirwaga mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Icyo gihe hari tariki 11 Gicurasi 2019, nyuma y’umwaka umwe afunguwe. Ingabire yafatiwe mu nama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’Ishyaka rye FDU Inkingi [mbere yo gushinga DALFA Umurinzi] yabereye mu Mudugudu wa Nyakarambi II, Akagali ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ahazwi nka Sun City Motel.

Nubwo iyi nama yari yitiriwe amahugurwa, umwe mu bayitabiriye waje no gutanga amakuru yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo yo kutamuzanira Abatutsi.

Abitabiriye iyo nama bemeza ko Ingabire yababwiraga ko bamushakira by’umwihariko urubyiruko rw’Abahutu rutagira akazi kandi bakibuka kumuha umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.

Iki gikorwa cyaje gikurikira indi myitwarire, Ingabire yagaragaje nyuma y’iminsi mike afunguwe. Yagiye yumvikana kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba ndetse ko uko yagiye muri gereza ari ko yasohotse.

Urugero rumwe ni nkaho yumvikanye agira ati “usaba imbabazi ku cyaha wakoze” kandi “nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo ari cyo cyose cyagombaga kumfungisha”.

Iyi myitwarire ya Ingabire yatumye mu 2018, Perezida Kagame amuburira ko atitonze yasubira muri gereza.

Ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

Ingabire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yari yakatiwe

Akomeje kuba ntamunoza

Uku kutanyurwa kwa Ingabire no kutagaragaza umutima umenetse ndetse wicuza aherutse kongera kubigaragaza binyuze mu nyandiko ye yatambutse kuri Al Jazeera ku wa 10 Ukuboza 2021.

Muri iyi nyandiko agaragaza ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kadashobora kugira amahoro mu gihe hatarabaho ibiganiro rusange bihuza Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye nk’ibyabereye mu Urugwiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe guha igihugu icyekerekezo gishya.

Muri iyi nyandiko agira ati “Ibibazo by’imvururu mu Karere k’Ibiyaga Bigari ntibishobora gukemuka mu buryo bwuzuye kugeza igihe u Rwanda ruzakemura ibibazo rufite muri politiki y’imbere.”

Muri iyi nkuru Victoire Ingabire agaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda ikoresha nabi imbaraga ifite igakorana n’ubutabera mu gukandamiza no guhimbira ibyaha abatavuga rumwe nayo, ndetse akavuga ko bizagorana ko igihugu kigera kuri demokarasi mu gihe uburenganzira bw’abantu bukomeje guhonyorwa.

Aya magambo ye nta na hamwe yerekana ikimenyetso kiyashyigikira cyangwa ngo agaragaza uko yaje gufungurwa niba Guverinoma y’u Rwanda ikandamiza abatavuga rumwe na yo.

Ikindi gikomeye muri iyi nyandiko ye ni uburyo agaragaza ko Abanyarwanda batazigera bagera ku bumwe n’ubwiyunge mu gihe “hatibukwa abaguye mu byaha by’intambara byabaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo”.

Yavuze ko ibi ngo aribyo bikomeje guteza amacakubiri mu baturage ndetse bigatuma batibona mu bumwe n’ubwiyunge.

Aya magambo ya Victoire Ingabire agaragaza ko akomeje kwinangira kuko ntaho atandukaniye n’ayo yavuze ubwo yageraga mu Rwanda muri Mutarama 2010.

Ntawe uzibagirwa ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali agahagarara mu maso y’abanyamakuru akavuga ko kuva abonye urwibutso rw’Abatutsi, ashaka no kwerekwa urwibutso rw’Abahutu. Ati “Ibyacu se tuzabigeraho ryari?”

Ntiyahindutse?

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamakuru, Edouard Mubaraka akaba n’Umusesenguzi muri Politiki yavuze ko iyo arebye Ingabire Victoire asanga atarahindutse.

Ati “Uyu Victoire ntabwo yahindutse, ambabarire niba abyumva ahantu ari hose ariko mwifurize ko yahinduka akagira politiki nziza, akajya mu murongo w’abanyapolitiki beza.”

“Ntabwo rero Ingabire wa kera yahindutse ngo abe mushya kuko iyo aza kuba Ingabire mushya yari kwibuka umuntu wamukamiye amata akamuterekera hariya ku ruhimbi yamara kumuterekera amaze kubuganiza akamushimira ko yamukamiye amata amuvanye mu kangaratete. Ntabyo yakoze ahubwo yararahiye aratsemba, yavuze ko nta mbabazi yigeze asaba. Icyo ni ikinegu.”

Mubaraka yakomeje avuga ko kuba Ingabire Victoire yahinduka, akayoboka politiki nziza byamuhesha n’amahirwe yo kujya muri Guverinoma akabasha gukorera igihugu cye no kukigeza ku byiza.

Ati “Ahindutse hari n’umwanya wenda akeneye mu gihugu, Leta y’u Rwanda yabyumva ikawumuha akagira ikintu akora, rwose bamuhe akazi agakore aho kugira ngo atume abana bacu bahora bafungwa abandi bajya kwiyahura, abandi bishyira mu migozi, ibyo byaba ari bibi.”

Kongera kumufunga si umuti

Bitandukanye na bamwe bagiye bagaragaza ko Ingabire Victoire akwiye gusubizwa muri gereza kuko atahindutse, Mubaraka we yavuze ko iki atakibona nk’umuti ko ahubwo icyafasha ari uko uyu mugore yaharanira guhinduka.

Ati “Ingabire Victoire, ku bwanjye ikintu nifuza nk’Umunyarwanda, nifuza ko yahindura umuvuno, nkifuza ko yakongera agasubiza amaso inyuma akibuka uwamugiriye neza, akibuka igihugu cyamuhetse, akibuka se na nyina bamubyaye, akibuka ubutaka bw’igihugu ariho, akabwifuriza ibyiza.”

“Abifuza rero ko bamufunga barifuza ibibi. Sinifuza ko bamufunga ahubwo ndifuza ko yagira gutya akamanika akaboko akavuga ati ‘nanjye ndatsinzwe’, yateye intambwe ejo tukamubona mu nteko. Rero namwifuriza guhinduka, namwifuriza ko yakosoka, namwifuriza ko yatera intambwe imwe ubundi Imana Nyagasani ikamuterera 99.”

Inzobere muri Politiki y’u Rwanda n’iyo mu Karere, Lonzen Rugira aherutse kugaragaza ko inzira yonyine yafasha Ingabire Victoire ari uko yareka ingengabitekerezo ya Jenoside akayoboka politiki igamije gushakira hamwe ibisubizo atari iy’ihangana.

Nyuma y'igihe gito afunguwe ku mbabazi za Perezida, Ingabire Victoire yumvikanye avuga ko nta mbabazi yasabye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages