Mu kwishyuza amazi, ubusanzwe abakozi ba WASAC bajyaga mu ngo gufata imibare muri mubazi igaragaza metero kibe zakoreshejwe mu kwezi, ari nayo baheragaho batanga inyemezabwishyu.

Itangazo icyo kigo cyashyize hanze kuri uyu wa 30 Werurwe 2020, rivuga ko abo bakozi ubu barimo gukorera mu ngo zabo bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni na WhatsApp, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

WASAC isaba abagomba kwishyura amazi, kureba ku nyemezabwishyu z’ukwezi gushize nomero za telefoni z'abakozi bayo, bakoherezaho imibare iri kuri mubazi.

Yakomeje iti “ Kubera ko badafite telefoni zanyu mwese, turabasaba kureba kuri fagitire z’ukwezi gushize cyangwa iyo ariyo yose yanditseho telefoni n’amazina yabo, maze ukaboherereza imibare izi kuri mubazi cyangwa ukayifotora ukayiboherereza kuri WhatsApp.”

Dan Iraguha ushinzwe itumanaho muri WASAC, yabwiye IGIHE ko udafite fagitire yarebaho iyo nimero yakoresha ubundi buryo akamenyesha WASAC ibigaragara kuri mubazi ye.

Ati “Ashobora kubifotora akabitwoherereza kuri WhatsApp cyangwa Twitter, aho yabona hose abigeza kuri WASAC twebwe duhita tubyoherereza umukozi wa WASAC w’aho ngaho. Umuntu yafotora ibiri muri mubazi ye noneho akabyohereza yaba kuri email, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akabyoherereza ishami rya WASAC."

WASAC ishishikariza abafatabugizi gusura urubuga rwayo kugira ngo barebe umubare wa metero kibe bakoresheje n’amafaranga bagomba kwishyura, bakwihutira kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa Mobile Money.

WASAC yavuze ko abafatabuguzi bayo bazagira uruhare mu kumenyekanisha amazi bakoresheje
WASAC yavuze ko abafatabuguzi bayo bazagira uruhare mu kumenyekanisha amazi bakoresheje