00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuri Noheli n’Ubunani hari abakoresha amafaranga nk’abatazongera kuyakenera

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 24 December 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Gusesagura amafaranga, kurya no kunywa, kwinezeza mu buryo butandukanye ni bimwe mu bikunze kuranga bamwe mu gihe cy’iminsi mikuru, by’umwihariko Noheli n’Ubunani, dore ko hari n’abikopesha bagamije kwishimisha muri ubwo buryo.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abatuye mu mijyi ndetse no mu byaro, mu gihe cy’amezi 12 agize umwaka baba barakoze imirimo itandukanye, ikabaha inyungu buri wese mu rwego rwe.

Kwishimira ibyo buri wese yagezeho bikorwa mu buryo butandukanye, bamwe bagura imyambaro, ibyo kurya no kunywa by’amoko atari amwe. Mu maguriro asanzwe ndeste n’aya kijyambere uhasanga umubyigano udasanzwe.

Nk’uko bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali babitangarije IGIHE, Noheli n’Ubunani ni iminsi ituma basohora amafaranga kurusha uko basanzwe bayakoresha mu yindi minsi.

Bugingo Kassim, akora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka, avuga ko mu minsi mikuru asohora amafaranga angana n’ayo akoresha ukwezi kose. Ati “Ndakubwiza ukuri ko kuri Noheli n’Ubunani nkoresha amafaranga ubusanzwe mpahisha ukwezi kose.”

Mukansanga Leonie, umucuruzi uciriritse, yavuze ko asesagura amafaranga mu minsi mikuru. Ati “Iriya minsi mikuru ibiri iwanjye dusohora amafaranga, tukanaguza ku buryo mu kwezi kwa mbere tuba dufite ubukene bukabije ndeste hari igihe njye n’umugabo wanjye dufata ingamba z’uko tutazongera gusesagura, ariko ya minsi yagera tugashiduka twabyongeye.”

Nk’uko abo twaganiriye bakomeje babivuga, ngo uku kwinezeza kwabo ntikugarukira mu ngo zabo gusa, ahubwo usanga hari n’abajya mu mahoteli no mu tubari dutandukanye gukomerezayo ibyishimo byabo.

Nyuma y’iminsi mikuru ubuzima burakomeza

Mu kwezi kwa Mutarama hari byinshi biba biteganyijwe birimo itangira ry’abanyeshuri ku bafite abana biga, ababyeyi baba basabwa kubagurira ibikoresho no kubishyurira amafaranga y’ishuri, ababa mu mazu bakodesha n abo baba basabwa kuyishyura, n’ibindi bibazo bitandukanye bikemurwa n’amafaranga.

Kwinezera no kwishimira ko umwaka urangiye umuntu agatangira undi amahoro, ni ibyo gushimira Nyagasani Imana, ariko kandi bikwiye gukorwa umuntu atekereza ejo hazaza, n’iterambere rirambye.

Kwishimira ibyo buri wese yagezeho bikorwa mu buryo butandukanye
Abantu ni urujya n'uruza hirya no hino mu maguriro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages