00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurikira imbonankubone inama mpuzamahanga ku miyoborere na Kwita Izina kuri IGIHE TV

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 June 2014 saa 04:58
Yasuwe :

Muri iki cyumweru dutangiye, mu Rwanda hateganijwe ibikorwa byinshi mu gihe cy’iyizihizwa ry’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20, muri byo harimo umuhango wo "Kwita Izina" ku nshuro yawo ya cumi ndetse n’inama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi yateguwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB); ibi byombi bikaba biri bukurikiranwe mu buryo bw’imbonankubone bita "Live Streaming" kuri IGIHE TV.
Iyi nama mpuzamahanga ya kabiri ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi (…)

Muri iki cyumweru dutangiye, mu Rwanda hateganijwe ibikorwa byinshi mu gihe cy’iyizihizwa ry’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20, muri byo harimo umuhango wo "Kwita Izina" ku nshuro yawo ya cumi ndetse n’inama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi yateguwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB); ibi byombi bikaba biri bukurikiranwe mu buryo bw’imbonankubone bita "Live Streaming" kuri IGIHE TV.

Iyi nama mpuzamahanga ya kabiri ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi ibera I Kigali hagati ya taliki 30 Kamena n’iya 3 Nyakanga, yateguwe na RGB ku bufatanye na Kaminuza ya Cheyney yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biteganyijwe ko yitabirwa n’impuguke zitandukanye zaturutse muri Aziya, Uburasirazuba bwo hagati, Afurika ndetse n’Amerika, aho ibiganiro byose bizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere inoze n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere”.

Igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi cyo giteganyijwe tariki ya 1 Nyakanga mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho byitezwe ko kizitabirwa n’abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose mu buryo bw’akarusho kuko uyu mwaka hanizihizwa isabukuru y’imyaka icumi iki gikorwa kigamije ahanini kubungabunga ingagi zo mu birunga ndetse n’ibidukikije kimaze gitangijwe.

Kuri benshi rero mutabasha kwigerera ahabera ibi bikorwa byombi, tubararikiye kubikurikiranira kuri IGIHE TVmu buryo bw’imbonankubone, aho kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena ahagana saa tatu za mu gitondo dutangira kwerekana iyi nama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi iba iteraniye muri Serena Hotel I Kigali mu gihe cy’iminsi itatu – naho kuri uyu wa kabiri guhera saa tatu za mu gitondo IGIHE TV ikazabagezaho igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bagera kuri 18 kizabera mu Kinigi.

Sura www.igihe.tvcyangwa ukandehano kugirago ubashe gukurikira ibi bikorwa byombi ku masaha twavuze kuri IGIHE TV.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages