00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuririmbira mu matsinda bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zo mu mutwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 December 2017 saa 07:09
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’abaririmbyi yitwa East Anglia yo mu Bwongereza, batangaje ko kuririmbira mu matsinda bishobora gufasha abantu kuva mu bibazo, bakagarura icyizere ndetse bagakira indwara zo mu mutwe n’ibindi bintu biranga uzirwaye.

Mu bushakashatsi bakoreye ku baririmbyi bo mu matsinda ya buri cyumweru, mu Mujyi wa Norfolk mu Bwongereza, bwagaragaje ko hari ibintu byinshi umuntu yungukira mu kuririmbiramo nkuko BBC yabitangaje.

Urugero rufatika aba bashakshatsi bifashishije mu gusobanura akamaro ko kuririmbira mu matsinda, ni umusaruro watanzwe n’itsinda ry’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe n’abandi batabifite, bahurira ahantu bakaririmba birekuye babishyizeho umutima mu gihe cy’ibyumweru bine mu itsinda bise ‘Sing Your Heart Out’.

Iri tsinda kuva ryashingwa ku bitaro byo Mujyi wa Norwich mu Bwongereza mu 2005, nyuma rikaza kugenda rikura, bavuga ko ryagiye rifasha abantu gukira no kuva mu bwigunge baterwaga n’indwara zo mu mutwe.

Umwe mu bagize iryo tsinda, Penny Holden, w’imyaka 67 ufite indwara yo mu mutwe, yatangaje ko kuririmbira mu matsinda byahinduye ubuzima bwe mu myaka hafi 13 ishize.

Yagize ati "Nibyo bintu byiza by’agaciro navuga nakoze. Ni ahantu heza hafasha, aho umuntu aba yitegereza anafasha mugenzi we. Byabanje kungora kugira icyo mbwira abantu cyangwa kubizera ariko naje kumenya ko nshaka gukora ikintu cy’ingenzi mu buzima. Gusa, numvaga ntifuza kwicara ngo mvuge, ndye ibisuguti cyangwa nywe icyayi.”

Abandi bashakashatsi bo mu ishuri ryigisha iby’ubuzima mu Bwongereza rya UEA’s Norwich Medical, bakoze ubushakashatsi ku banyamuryango 20 bo mu matsinda ya Sing Your Heart Out, mu gihe cy’amezi asaga atandatu, bagenzura impinduka zababayeho kubera kuba mu bandi no kuririmbira mu matsinda, basanga byarabagabanyirije ibibazo by’indwara zo mu mutwe.

Prof Tom Shakespeare umwe mu bayoboye ubushakashatsi, yavuze ko kuba mu matsinda y’abaririmbyi bigarurira icyizere umuntu, akumva ko abayeho neza kandi ko uburyo umuntu ahumeka ari kuririmba ari iby’ingenzi ku mubiri.

Shakespeare yasobanuye ko umunezero umuntu akura muri ayo mahuriro y’abaririmbyi utandukanye n’uwo yakura muri kolari, kuko mu mahuriro umuntu ashobora kwiririmbira uko ashatse kandi ntihagire umwinuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages