00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutabona insimburangingo n’imisoro ihanitse, ku isonga mu bibangamiye abafite ubumuga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 December 2019 saa 08:43
Yasuwe :

Nubwo bishimira ko byinshi mu bibazo byababangamiraga byakemutse, bamwe mu bafite ubumuga basabye inzego zibishinzwe kubafasha gukemura ikibazo cyo kutabona insimburangingo n’inyunganirangingo ku buryo bworoshye ndetse n’imisoro ihanitse kuko bibangamiye imibereho yabo n’iterambere.

Babigaragaje kuri uyu wa Kabiri ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye bifatanyije n’abafite ubumuga burimo ubw’ingingo, abatumva n’abatavuga, ubumuga bw’uruhu n’ubumuga bukomatanyije.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis, yavuze ko bafite imbogamizi ikomeye y’uko hari amategeko yamaze gushyirwaho ariko akaba atubahirizwa uko yakabaye. Harimo nk’itegeko rigena ko umuntu ufite ubumuga hagati ya 50% kugera ku 100% abona inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu mu bitaro by’uturere no mu bitaro bikuru.

Niyomugabo yavuze ko indi mbogamizi bafite ari uko politike irengera abantu bafite ubumuga yamaze kwemezwa, ariko itaratangira kujya hanze ngo ibiyikubiyemo byubahirizwe.

Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, Kanimba Donatille, yasabye Leta y’u Rwanda kureba uko yorohereza abafite ubumuga ku misoro.

Ati “Ni ikibazo kuko umuntu ufite ubumuga mu buzima busanzwe aba akoresha amafaranga menshi kurusha abandi yikubye nka kabiri cyangwa gatatu; kandi ubwo mu gusora dusora kimwe n’abandi bose. Leta rero yagombye kwiga uburyo bwo kutworohereza imisoro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko mu Rwanda hari intambwe yatewe mu kwita ku bantu bafite ubumuga kandi ibibazo bagifite na byo biri gushakirwa ibisubizo.

Yagize ati “Ibijyanye n’ubuvuzi turi mu biganiro n’ibigo by’ubwishingizi mu kwivuza, bisaba imishyikirano. Buriya n’ababa muri RAMA n’ababa muri RSSB hari ibyo tudahabwa; duhora tujya inama ariko ibiganiro bihagaze neza.”

“Niba twaravuze ubuvuzi kuri bose, abafite ubumuga ntabwo babura ubuvuzi; ni Politike abanyarwanda barabyiyemeje. Icyo dukora ni uguharanira ngo bigerweho; ibiganiro byaratangiye kandi biragenda neza kandi hari n’ibyatangiye mu mavuriro makuru, turifuza ko byagera no ku mavuriro yegereye abaturage.”

Nyirarukundo yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo kwihutisha iterambere rihindura imibereho y’abantu, abafite ubumuga bagakurirwaho imbogamizi zose zihari.

Yavuze ko bazakomeza gushyira ingufu muri gahunda y’uburezi budaheza aho abana bafite ubumuga bigana n’abandi ndetse n’abakeneye uburezi bwihariye bukabageraho ntawe usigaye inyuma.

Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibyo bakora, bagaragaza ko amahirwe bahawe na Leta bayabyaza umusaruro.

Ibikorwa bamuritse byiganjemo iby’ubukorikori nko kuboha ibikapu n’imipira, gukora inkweto, gukora amavalisi n’ameza mu bikarito n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga barenga ibihumbi 445 biganjemo abafite ubumuga bw’ingingo.

Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga watangiye kwihizwa mu Rwanda mu 1997. Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ahazaza hazira inzitizi ku bantu bafite ubumuga’.

Abafite ubumuga bakina umukino wa Sitting Volleyball bagaragaje ko na bo bashoboye
Abafite ubumuga basabye ko ibibazo bikibabangamiye bishakirwa ibisubizo
Bagaragaje bimwe mu byo bakora byiganjemo ubukorikori
Bakinnye umukino wa Sitting Volleyball waryoheye benshi
Bamwe mu bafite ubumuga bagaragaje impano zabo mu kubyina kinyarwanda
Bamwe mu bafite ubumuga bahawe amagare abafasha mu ngendo
Abafite ubumuga bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabahariwe
Bimwe mu bikorwa by'ubukorikori by'abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamagabe
Hanatanzwe inkoni y'umweru ifasha abafite ubumuga bwo kutabona
Habaye n'igikorwa cyo gusuzuma amaso abantu bafite ubumuga
Imipira ibohwa na bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamagabe
Perezida w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis
Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne n'abandi bayobozi, basuhuza abakinnyi ba Sitting Volleyball mbere y'umukino
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko ibibangamiye abantu bafite ubumuga bizakomeza kwitabwaho
Umwe mu bafite ubumuga agaragaza impano ye yo gucuranga no kuririmba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages