00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutagira abagenzuzi bahoraho, isubyo mu bugenzuzi bw’ibigo byigenga

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 30 September 2026 saa 12:14
Yasuwe :

Mu gihe ibigo byigenga bigenda bihura n’ibibazo birimo uburiganya, imicungire y’ibyago, umutekano w’ikoranabuhanga n’ibindi, impuguke mu bugenzuzi bwite bw’ibigo zigaragaza ko kutagira abagenzuzi bahoraho ari imwe mu ntandaro y’ibyo bibazo.

Ibi byatangajwe ku wa 29 Nzeri 2026 mu kiganiro Urugaga rw’Abagenzuzi Bwite mu Bigo byo mu Rwanda (Institute of Internal Auditors Rwanda) bagiranye n’itangazamakuru.

Ni ibiganiro byagarukaga ku rugendo rw’uru rugaga kuva rwatangira imikorere mu Rwanda mu 2015, ndetse n’aho rugeze ubu.

Umuyobozi Mukuru wa IIA Rwanda, Richard K. Rutuku, yagaragaje ko uru rugaga rwakuze mu buryo bugaragara ku buryo rumaze kugira abagenzuzi bwite bagera kuri 400 bakora ubugenzuzi mu bigo byiganjemo iby’abikorera.

Ati “Mu myaka 10 ishize ubumenyi bw’abakora ubugenzuzi bwite bwarazamutse kuko twabahaye amahugurwa atandukanye arimo ayo kwandika raporo nziza, gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, ubu ikigezweho ni ubwenge buhangano (AI) nabwo turimo turabahugura n’ibindi bigenda biterwa n’igihe.”

Akomeza ati “Ababona impamyabumenyi zibemerera kuba abagenzuzi b’umwuga bemewe ku rwego mpuzamahanga nabo bagenda biyongera kuko nko mu 2015 twari dufite abagera kuri babiri cyangwa batatu gusa ubu bamaze kuba 17, ariko aho ni ku mpamyabumenyi imwe hari n’izindi zirimo iyo kuba umugenzuzi w’ibyago n’izindi dutanga.”

Uyu muyobozi agaragaza ko kugeza ubu ikibazo kigaragara mu bugenzuzi bakora ari ibibazo biterwa no kutagira abagenzuzi bwite bahoraho ngo bagire ibyo bigo inama ndetse babifashe gukura.

Ati “Ibibazo bihari ahanini ni ibiterwa no kutagira abagenzuzi bahoraho kuko umugenzuzi uzana rimwe mu kwezi cyangwa mu gihembwe aza asanga ibipfa byamaze gupfa ndetse n’uburyo bwo gukurikirana ko inama zatanzwe n’umugenzuzi nabwo ntibikorwa neza.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari (Internal Auditor General) Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Jules Cesar Hategekimana, yagaragaje mu bigo bya leta ho ubugenzuzi bumaze kugera ku rwego rushimishije.

Ati “Aba bagenzuzi bwite ni bo bafite mu nshingano kugenzura ko inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zashyizwe mu bikorwa cyangwa ziri gukurikizwa, rero byatanze umusaruro kuko nka raporo iheruka igaraza ko mu nzego z’ibanze zagize igenzura ntamakemwa ku rwego rwa 90%. Ibyo rero ni byo dushaka kugeza mu bigo byose kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora.”

Yagaragaje ko mu rwego rwo gukemura ibibazo byo mu bigo by’abikorera bakorana bya hafi na IIA Rwanda, mu gukora ubukangurambaga mu bigo by’abikorera ndetse no guhugura abagenzuzi bwite no kubafasha gushaka impamyabushobozi mpuzamahanga zibemerera kuba abanyamwuga bemewe.

Umuyobozi Mukuru w’Abagenzuzi bwite mu Bigo byo muri Afurika (AFIIA), Thokozile Kuwali, yagaragaje ko ubwitabire buke mu gukoresha abagenzuzi bwite ari ikibazo rusange muri Afurika ariko ari yo mpamvu bagenda bakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo bikemuke.

Ati “Uko iterambere ryiyongera niko rijyana n’impinduka mu miyoborere, mu micungire y’ibyago, imari n’ibindi. Muri Afurika turi gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga aho ibintu byose biri gukoreshwa ikoranabuhanga, bivuze ko ibigo bikeneye kunoza uburyo bikoresha mu gucunga umutekano w’amakuru bikoresha, umutekano w’ikoranabuhanga, kumenya ibyago biri mu gukoresha iryo koranabuhanga kugira ngo byirinde ibihombo.”

Kugeza ubu IIA Rwanda yabaye urugaga rwigenga rw’Abagenzuzi bwite, aho rwahawe icyo cyemezo mu Nyakanga 2026 nyuma y’uko rwakoraga nk’ishami ry’Urugaga rw’Abagenzuzi Bwite ku Isi. Ibi bizafasha uru rugaga kurushaho gufasha u Rwanda mu gukora ubugenzuzi hashingiwe ku byo rukeneye.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari (Internal Auditor General) Muri MINECOFIN), Jules Cesar Hategekimana, yagaragaje ko mu nzego za leta ubugenzuzi buri ku rwego rushimishije
Umuyobozi Mukuru w’Abagenzuzi bwite mu Bigo byo muri Afurika (AFIIA), Thokozile Kuwali, yagaragaje ko muri Afurika ibigo bikwiye kumva akamaro k'umugenzuzi
Umuyobozi Mukuru wa IIA Rwanda, Richard K. Rutuku, yagaragaje ko uru rugaga rumaze gutera imbere mu buryo bufatika
Impuguke mu Bugenzuzi bwite zasabye ibigo by'abikorera kwitabira kugira abagenzuzi bwite bahoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages