Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba nta bagiro ry’ingurube riba muri Kigali bibatera igihombo, kuko bakora urugendo bajya kuzibagisha mu tundi turere two hanze y’Umujyi wa Kigali, aho bamwe babagisha ahitwa kuri Base mu Karere ka Rulindo, abandi bakajya i Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru.
Hakizimana Isai bazi ku izina rya Mushi amaze imyaka Itanu (5) ateka Akabenzi akanagacururiza mu Murenge wa Gitega avuga ko akabenzi na we yemeza ko imbogamizi za mbere bahura na zo ari uko hari abakeka ko inyama bacuruza ziba zidapimye.
Yagize ati “Ikibazo ni uko hari abanga kuzirya bitwaje ko zishobora kuba zidapimye bitewe n’uko bahora bumva ko nta bagiro ryako riba muri Kigali. Ikindi ni amafaranga y’ingendo dukoresha tujya kuzizana kuko turazipakiza ku buryo hari n’igihe abapolisi baduhagarika na bo bakadusaba impapuro zibiduhera uburenganzira”.
Kuba nta bagiro ryihariye ry’Akabenzi muri Kigali bituma hari n’abazibagira aho babonye kandi bikaba rwihishwa ibyo bigatuma iyo ndyohesha birayi ikemangwa mu duce tumwe na tumwe.
Bitewe n’uko benshi mu bakunda akabenzi banakunze kwibaza aho kabagirwa, usanga n’abagacuruza badakunze kwerura ngo bagaragaze amabagiro babagiramo.
Umugore ucuruza Akabenzi mu Mudugudu w’Ubwiyunge, Akagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega yanze gutangariza IGIHE aho inyama acuruza azikura.
Ati “Nanjye sinzi aho umugabo wanjye ajya kuzibagisha kandi ndumva nta bintu byinshi nabivugaho, icyiza ni uko wazagaruka nk’ejo ahari akabikwibwirira”.
Rangira Bruno ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Mujyi wa Kigali yemeza ko muri Kigali nta bagiro ry’ingurube rihari, ariko ngo ubuyobozi buri gushakisha umushoramari waryubaka.
Ati “Urebye RAB ni yo iba ibishinzwe kuko ni yo iba ifite ubikurikirana buri munsi, gusa ku rwego rw’Umujyi hari gushakwa umushoramari washyiraho iryo bagiro cyangwa se agatunganya iryari i Karuruma ryahagaze”.
Ikiro cy’Akabenzi (Ingurube) kibisi ubu kigura amafaranga y’u Rwanda 1200 mu Ntara y’Amajyaruguru iyo katarakurwaho amavuta n’indi myanda, ariko kagera mu Mujyi wa Kigali kakagurwa amafaranga ibihumbi 2200.
Maniraho Duboi
























TANGA IGITEKEREZO