Mu nama nyunguranabitekerezo, yabaye tariki ya 20 Kanama 2015 yateguwe n’umuryango ugamije gufasha abagenerwa ubutabera ‘RCN Justice & Démocratie’, hagaragajwe ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe guhera mu mwaka wa 2013 kugeza ubu, bivuga ko urwego rw’abunzi n’ubwo rukora akazi gakomeye ko kunga abanyarwanda, ngo ruhura n’inzitizi z’uko rutagira ingengo y’imari.
Rubagumya Jean Chrisostome, umukozi wa ‘RCN Justice & Démocratie’ yavuze ko izi nzitizi zishobora gutuma akazi k’ubukorerabushake gakorwa n’Abunzi katagenda neza.
Yagize ati “Nta ngengo y’imari uru rwego rugira, hari nk’aho umwunzi aba agomba kwandika ikibazo cy’umuturage, bikaba ngombwa ko asaba umuzaniye ikibazo kumuha n’urupapuro, cyangwa se akamusaba kumugeza aho ikibazo kiri, ibi umuntu akaba yabifata nk’aho ari ruswa amusabye[...].”
Yakomeje agira ati “Hari kandi n’ikibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije, bikaba byatuma akazi bakora katagenda neza, ndetse hamwe na hamwe usanga batanafite ibyumba byihariye bakemuriramo ibibazo.”
Akomeza avuga ko mu zindi nzitizi babonye harimo nko kuba mu mwaka wa 2013, muri komite 160 zakoreweho ikurikiranamikorere, 62% ari zo zonyine zari zifite abunzi 12 buzuye, mu 2014 izari zifite abunzi buzuye zari 58%.
Impamvu zitangwa zo kuba izi komite zitari zuzuye, ngo ni ukwikura ku mirimo, urupfu rwa bamwe, kwimuka, n’izindi.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko icyo kibazo atari ko kimeze.
Ati “Natwe dukoresha ingengo y’imari tubona kugirango inshingano bafite bashobore kuzirangiza neza, ariko na none ntabwo navuga ngo tubakemurira ibibazo byose bafite ijana ku ijana , icyo dukomeza dukora umunsi ku wundi ni ugutuma abunzi bataba abantu bikora ku mufuka kugirango bajye gukora inshingano bafite z’abakorerabushake bakorera abanyarwanda.”
Itamwa Emmanuel, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, avuga ko inzego z’abunzi zifasha inkiko cyane, dore ko ngo bakemura ibibazo by’abaturage byinshi byakabaye biburanishwa n’inkiko z’ibanze.
Yagize ati “Nko muri uyu mwaka 80% by’ibirego byaregewe komite z’abunzi 12% byonyine ni byo byazanwe mu nkiko z’ibanze, ababuranyi batishimiye imikirize yabyo. Ibindi abunzi bagiye bagerageza kunga abafitanye ibibazo.”
Hari aho bakigaragaza intege nke...
Itamwa yakomeje agira ati “N’ubwo tubashima ariko hari aho usanga hamwe na hamwe hari abunzi bifata nk’abacamanza, aho gushyira imbaraga mu kunga, kandi kimwe mu byashyiriweho uru rwego ni ukunga abanyarwanda bafitanye ibibazo.”
Akomeza avuga ko icyo bazakora ari ugukomeza kubigisha no kubaha amahugurwa atandukanye ajyanye n’uburyo kunga bikorwa.
Komite y’Abunzi, ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego.
Imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi bigenwa n’Itegeko Ngenga Nº 02/2015/OL. ryo ku wa 16/07/2015 rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga Nº02/2010/OL. ryo ku wa 09/06/2010.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO