Mu kiganiro abagize urugaga rwa Sendika y’abubatsi bagiranye n’ Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) i Kigali kuri uyu wa 12 Kanama 2016, bagarutse ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu mu gihe batanze umusoro neza ndetse bakaniteganyiriza.
Nkundimana Hobes uhagarariye urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda yasabye ko abafundi bakorerwa ubuvugizi nabo bagahabwa imishahara fatizo.
Ati ʺTuramutse dufite umushaharafatizo washingirwaho mu gusora, no mu bwiteganyirize bw’abakozi, byadufasha kugira ngo wa mukozi na we agire uruhare mu kubaka igihugu kuko nta terambere ry’igihugu ryashoboka hirengagijwe uburenganzira bw’umukozi. ”
Ibi kandi byashimangiwe na Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA) wagaragaje ko imbogamizi abakora muri iyi mirimo itanditse bagifite kugira ngo babone uko batanga imisoro ari uko nta mushahara fatizo bagenerwa.
Ati ʺBurya umusoro uhera ku gihembo, tukaba twifuza rero ko hajyaho igiciro kizwi ku munsi, umufundi akorera kugira ngo tumenye uko akazi gakorwa n’igihembo bahabwa. Ikindi twifuza nuko habaho amasezerano y’akazi. Turi gukora ubuvugizi n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe ko uwo mushahara washyirwaho.”
Habyarimana yanavuze ko kuba abafundi batagira amasezerano y’akazi bahura n’ikibazo cyo kudatangirwa ubwishingizi ngo kuko batamenyekana bitewe nuko ntaho baba banditse.
Itegeko riteganya ko abahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 30 aribo badasoreshwa gusa. Abandi bose bahembwa kuva ku bihumbi 30 kugeza ku 100 basora 20% by’umushahara, naho abafata umushahara uri hejuru ya 100,000 bagasora 30 %.
Drocella Mukashyaka, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yasabye abahagarariye Sendika z’abikorera harimo n’abubatsi kumenyesha abubatsi n’ababafasha mu kazi ko bagomba kwishyurirwa umusoro.
Yagize ati ʺ Buri mukozi agomba gusora, niba hari umushahara wabonye cyangwa umukoresha wawe yaguhembye agomba kugutangira ubwishingizi nkuko itegeko rigenga itangwa ry’umusoro ribigena.”
Mukashyaka yavuze ko umufundi ndetse n’umufasha we mu kazi uhembwa amafaranga arenga ibihumbi 30 agomba gusora kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu nk’abandi Banyarwanda bose.
Yasobanuye ko buri muntu wese ukora ibikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu agomba kwiyandikisha mu bishyura imisoro, abakora mu bwubatsi batanditse mu misoro itegeko rigenga imisoro rivuga ko bafatirwa 15% mu gihe bagiye kugura ibikoresho nk’imicanga kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe ku musoro.
Ati ”Uyu musoro wahozeho kuva na kera, gusa ugenwa bitewe n’igipimo cy’umushahara umuntu afite uko kingana, umukoresha agomba kuba ari we wishyurira umukozi uyu musoro ariko umukozi nawe agakurikirana ko uruhare rwe mu kubaka igihugu rwagaragaye. Tureke gutegera amaboko amahanga ahubwo twishakemo ubushobozi, imisoro ni kimwe mu bituma igihugu cyacu kibasha kwigira.”
Ingingo ya 4 y’itegeko ry’ubwiteganyirize ryo ku wa 30 werurwe 2015 rivuga neza ko abantu bose barimo n’abubatsi n’abanyabukorikori bagomba kujya mu bwiteganyirize kuko bagengwa n’ingingo rusange y’itegeko ry’umurimo.



















TANGA IGITEKEREZO