Ni ibiteganywa mu cyiciro cya mbere cya gahunda yo kwihutisha Iterambere ya NST1, aho Abanyarwanda 100% bazaba bagerwaho n’amashyanyarazi barimo 52% bakoresha amashyanyarazi akomoka ku muyoboro mugari usanzwe, abandi 48% bakoresha izindi ngufu.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, igaragaza ko kuri ubu 74% aribo bamaze gucanirwa, barimo 24% bakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hakiri icyizere cyo kugera ku ntego Guverinoma yihaye.
Ati “Turacyafite amezi atandatu imbere yacu, aho tugeze si habi kuko 24% twumva tugifite umwanya kandi turimo gushyiramo ingufu kugira ngo muri aya mezi atandatu asigaye tugere ku ntego twihaye.”
Abimana yavuze ko kuri ubu leta yatangiye gukora politiki nshya y’imyubakire ku buryo inyubako nshya na bimwe mu bisubizo byo gukoresha ingufu zitangiza ikirere bizajya bishyirwamo.
Ku rundi ruhande ariko hari abafite inyubako nini n’inganda bagaragaza impungenge z’uko umuriro ukomoka ku mirasire uba udahagije cyangwa udafite imbaraga, bityo bagatinya kuwukoresha.
Bisa no kutagira amakuru kubera ko ubusanzwe amashanyarazi asanzwe ajyana umuriro uzwi nka Alternating current (AC) mu gihe amashanyarazi y’imirasire y’izuba yo aba ari Direct current (DC).
Kugira ngo amashanyarazi ave mu buryo bwa DC ajya muri AC, hakoreshwa Transformateur électrique ari na zo ziyajyana muri batiri, icyo gihe umuriro ukaba wabaye nk’umuriro usanzwe w’amashanyarazi.
Eng Gahigana George ukorera ikigo cya Davis & Shirtliff Group, yagize ati “Birashoboka cyane biterwa n’ingano y’uruganda. Twebwe icyo dukora duhitamo ingufu z’imirasire y’izuba izagukorera bitewe n’ibikoresho ufite.”
Uburyo babigenza, niba inyubako ifite amatara 20, itara rimwe rikoresha Watt 10, ubwo bafata ayo matara 20 bagakuba n’izo Watt, bagahita babona ingufu z’amatara yose. Niba inzu ikeneye nka Kilowatt 50 ku munsi, bakora bateri zifite ubushobozi bwo gutanga izo ngufu zose iyo nzu ikeneye.
Eng Gahigana ati “Ibintu byose imirasire y’izuba irabikora kubera ko iba ifite uburyo bwo kubika umuriro bitewe na bateri ifite.”
I&M Bank, urugero rw’ibyiza byo gukoresha imirasire y’izuba
Muri Gashyantare 2023, nibwo hatashywe ku mugaragaro inyubako ya Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank, iherereye mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahakorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Iyi nyubako yatashywe ifite umwihariko wo kuba ari yo mbere mu Mujyi wa Kigali yubatse mu buryo burengera ibidukikije. Igisenge cyayo gikozwe mu bikoresho bifata imirasire y’izuba bikayibyazamo umuriro w’amashanyarazi.
Ibyo bikoresho bifite ubushobozi bwo kubyara 40% by’amashanyarazi iyo nyubako ikoresha ku munsi. Ibi bikoresho bifata imirasire y’izuba (solar panels), bifite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowati 200 ariko zikaba zishobora guhindagurika bitewe n’izuba rihari.
Ubuyobozi bwa I&M Bank butangaza ko nibura buri kwezi, buzigama miliyoni 3Frw kubera gukoresha umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi ushinzwe inyubako muri I&M Bank, Annick Ndabirorere, yavuze ko bakoresha 70% by’umuriro usanzwe utangwa na Sosiyete Ishinzwe Ingufu, REG, mu gihe 30% ari amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ati “Amafaranga twishyura ku nyubako yagabanyutse ku kigero cya 30% noneho twigira inama yo gukorana n’abantu baduha imirasire y’izuba. Ubu nibura tuzigama miliyoni 3Frw buri kwezi kubera gukoresha imirasire y’izuba.”
Ndabirorere yavuze ko ku nyubako isanzwe ya I&M Bank naho bigiriye inama yo kuyishyiramo imirasire y’izuba ku buryo kuri ubu yo ituma bizigamira miliyoni 1Frw buri kwezi.
“Ayo ni amafaranga yagendaga tutaratangira gukoresha imirasire y’izuba. Turimo kubika amafaranga kubera gukoresha imirasire y’izuba. Ntabwo nzi impamvu abantu batarimo gukoresha imirasire y’izuba kuko nibwo buryo bwonyine bwabafasha gukoresha amafaranga make.”
Amakuru n’imyumvire…
Urugaga rw’Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi (EPD), rugaragaza ko Abanyarwanda bagiseta ibirenge mu bijyanye n’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba.
Ni ibintu bikoma mu nkokora kwihuta muri gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije no kugabanya ibyuka byangiza ikirere biterwa n’ingufu zikomoka ku mashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.
Umuyobozi w’Urugaga rwa EPD, Serge Wilson Muhizi yagize ati “Ni amakuru make abantu bafite cyangwa ibigo, ikindi twakwemeranya ni uko ari ibintu bikiri bishya atari mu Rwanda no muri Afurika yose. Navuga ko bitewe n’ingamba za leta zo kuzana ikoranabuhanga ridahungabanya ikirere, harimo n’izi ngufu z’imirasire y’izuba.”
Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo ni amakuru make abaturage bafite ariko abo tugenda twegera tuganira nabo kandi babikora bakabonamo inyungu. Ntabwo navuga ko ari ubumenyi buke ahubwo ni amakuru make.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle yavuze ko impamvu zatumaga abaturage batumva neza ikoreshwa ry’imirasire y’izuba zaterwaga no kubura ababafasha mu gihe zagize ikibazo.
Ati “Izi ngufu hari izikoreshwa mu nganda n’izo abaturage bakoresha ku mazu yabo bwite kandi usanga imyumvire igenda izamuka. Ubundi byagiye bigira ikibazo mu ntangiriro cyane cyane aho wasangaga abikorera badashyira imbaraga mu gufasha abaturage igihe ibikoresho babubakiye byagize ikibazo.”
“Ariko ubu byarahindutse, barivuguruye mu bijyanye no kwihuta mu gutanga serivisi zijyanye no gusana, ni kimwe mu byagiye bituma n’imyumvire ihinduka igihe umuntu afite umurasire w’izuba, akabona abamufasha.”
Mu ngamba zafatiwe mu Nama ya COP28 yiga ku Mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Dubai, harimo guteza imbere ingufu zidahumanya ikirere by’umwihariko izikomoka ku mirasire y’izuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!