Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 10 Kamena 2015, Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yagaragaje ko abataratanze mitiweli ari bo kibazo gikomeye gituma kugeza n’ubu no kwishyura imyenda ibereyemo amwe mu mavuriro bitoroshye.
Binagwaho yagize ati ”Nkuko mubizi mitiweli ishingiye ku bwisungane, nishyura mbere, iyo ndamutse ndwaye nishyurirwa mu mafaranga yakusanyijwe, si ibihumbi bitatu cyangwa birindwi mba natanze ndetse si na bibiri leta yishyurira abatishoboye…iyo hari abatabyitabiriye, bwa bwisungane ntibugerwaho bigateza igihombo, kuko hari abarwara bakavurwa nta bwishingizi batanze."

Minisitiri Binagwaho yashimangiye ko gukemura iki kibazo, bishingiye ku gukora ubukangurambaga haherewe mu nzego z'ibanza.
Yagize ati ”Gukemura iki kibazo mu buryo burambye, tugiye kongera imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga mituweli. Tuzahera ku nzego z’umudugudu.”
Ku kibazo cy’amavuriro atarishyurwa, MINISANTE ivuga ko nibura muri Kanama 2015 amavuriro yose azaba yamaze kwishyurwa ndetse ikemeza ko Mitiweli izegurirwa Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize(RSSB) nta kibazo na kimwe kikiyirangwamo.
Mu gihe umwaka wa 2014/2015 uri hafi gusozwa, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umaze gutangwa ku kigero cya 76% n’aho mu mwaka ushize wa 2013/2014 ikaba yari yatanzwe ku kigero cya 80.7%.
Abanyarwanda bangana na 82% nibo bafite ubwishingizi bw'indwara bahahwa n'ibigo bitandukanye.
Umwe mu myanzuro 42 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro, mu karere ka Gatsibo kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Werurwe 2014, ni uko imicungire y’umutungo mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), igiye kwegurirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB: Rwanda Social Security Board).



Ibitekerezo 0