Ibi uyu muryango wabigaragarije mu kiganiro wakoranya n’abafatanyabikorwa bawo barimo Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB ku itegeko ryo gutanga amakuru.

Imibare ya Transparency International Rwanda igaragaza ko gutanga amakuru ku byaha byakozwe bikiri hasi, dore ko mu bushakashatsi bwakoze mu 2019 ku itangwa ry’amakuru ku cyaha cya ruswa bwagaragaje ko abangana na 13.2% aribo bonyine batanze amakuru ku bibazo bya ruswa bahuye nayo.

31.8% by’abataratanze aya makuru bavuze ko batari bazi ko ari inshingano zabo, abagera kuri 9.9% bo bavugaga ko batewe ubwoba mu gihe 22.3% banze kuyatanga birinda ko nabo bagwa mu cyaha.

Muri ibi biganiro Transparency International Rwanda yagaragaje ko hari byinshi bigenwa n’iri tegeko no 44/bis/2017 ryo gutanga amakuru bitubahirizwa, birimo kurinda umuntu utanga amakuru, hahishwa umwirondoro we no kuba atagomba kugaragara mu rukiko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko kuba bimwe mu bivugwa n’iri tegeko bitubahirizwa bituma n’umubare w’abatanga amakuru ku byaha birimo na ruswa ugabanuka, agaheraho asaba ko byatangira no kubahirizwa.

Ati “Turifuza ko iri tegeko rirengera abatanga amakuru ko ritangira kubahirizwa. Ubushakashatsi bukorwa na Transparency International Rwanda butugaragariza ko abantu baba barahuye n’ibyaha bya ruswa abenshi badatanga amakuru kubera impamvu zitandukanye, bamwe bavuga bati nta na kimwe kizakorwa abandi bati mfite ubwoba ko nanjye byangiraho ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Nta kuntu twabigeraho tutabanje guha icyizere abatanga amakuru, abanyarwanda muri rusange bakumva ko niba hari amakuru batanze, umutekano wabo udahungabana, ntabwo twatera intambwe mu gihe abatanga amakuru batumva ko niba batanze amakuru nta ngaruka byabagiraho.”

Ibi Mupiganyi abihuje n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha bya ruswa ku rwego rw’Umuvunyi, Birasa Jacques, uvuga ko iri tegeko riramutse rishyizwe mu bikorwa byazamura n’umubare w’abatanga amakuru.

Ati “Iri tegeko turamutse dushyize mu bikorwa ibiririmo byose, cya gipimo gishobora kwiyongera, kuko ikigamijwe ni uko abatanga amakuru bagomba kuba benshi”

Izindi mbogamizi zagaragajwe ni uko inzego bireba zitajya zibasha gutandukanya umuntu utanga amakuru n’umutangabuhamya, kuba ibigo byinshi nta bantu bigira bashinzwe kwakira abantu baje gutanga amakuru nk’uko biteganywa n’itegeko, bigatuma babwira uwo babonye hafi ari naho bihera imyirondoro yabo ijya hanze.

Indi mbogamizi yagaragajwe n’iy’uko hari abatanga amakuru barangiza bakagenda babyigamba, bityo kubarengera bikagorana.

Kugira ngo umubare w’abatanga amakuru urusheho kuzamuka izi nzego zemeranyije ko abaturage bakwiye kwigishwa ibijyanye n’iri tegeko ndetse n’abashinzwe kurishyira mu bikorwa bakubahiriza buri ngingo yagenwe naryo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha bya ruswa ku rwego rw’Umuvunyi, Birasa Jacques, avuga ko kubahiriza iri tegeko byazamura umubare w'abatanga amakuru ku byaha
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha bya ruswa ku rwego rw’Umuvunyi, Birasa Jacques, avuga ko kubahiriza iri tegeko byazamura umubare w'abatanga amakuru ku byaha
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko ibivugwa n'iri tegeko byagakwiye gushyirwa mu bikorwa uko byakabaye
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko ibivugwa n'iri tegeko byagakwiye gushyirwa mu bikorwa uko byakabaye
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abantu bo mu nzego zitandukanye
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abantu bo mu nzego zitandukanye
Bagize umwanya wo kujya mu matsinda kugira ngo bige uburyo ibivugwa n'iri tegeko byose byakubahirizwa
Bagize umwanya wo kujya mu matsinda kugira ngo bige uburyo ibivugwa n'iri tegeko byose byakubahirizwa