00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutumvikana na Trump byatumye uwari umujyanama we mu by’imari asezera

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 March 2018 saa 09:27
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugaragaza ko atishimiye gahunda za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump zirebana no kuzamura umusoro ku bintu bitandukanye birimo ibyuma na aluminium; Gary Cohn wari umujyanama we mu bijyanye n’ubukungu yafashe umwanzuro wo gusezera ku mirimo ye.

Cohn niwe wari uyoboye ibitekerezo byari bikubiye mu mushinga w’itegeko rirebana no kugabanya imisoro ndetse ryaje gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu Ukuboza umwaka ushize, ariko atsindwa urugamba rwatangijwe n’abifuza ko irebana n’ibituruka mu mahanga yiyongera.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Trump yashimiye Cohn ku kazi gakomeye yakoze amufasha gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage, ashimangira ko afite ubuhanga bwihariye.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP; White House yabaye nk’itesha agaciro ibivugwa ko uyu mugabo yasezeye kubera ibyemezo bikarishye birebana n’ubucuruzi bikomeje gufatwa na Trump.

Mbere y’uko gusezera kwe bitangazwa, Trump yari yagaragaje ko nta gahunda yo gusubira inyuma ku mugambi we afite, kabone n’ubwo hari bamwe mu bo mu ishyaka rye ry’aba-républicains batamushyigikiye.

Aganira n’itangazamakuru, Trump yavuze ko yatowe kugira ngo arinde abakozi b’Abanyemerika, ndetse n’inganda byangijwe cyane na politiki y’ubucuruzi itanoze.

Gahunda ya Trump yo guhana abavogereye Amerika azamura imisoro ku kigero cya 25% ku byuma na 10% kuri aluminium ariko ntiyashimishije abasanzwe bakorana bya hafi n’iki gihugu. Byanababaje kandi ibigo by’Abanyamerika bikora imodoka na bamwe mu bayobozi muri guverinoma ye.

Cohn abaye umuyobozi wa cyenda ukomeye muri White House usezeye cyangwa akirukanwa ku mirimo ye kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama 2017.

Asezeye nyuma ya Hope Hicks wari Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, uherutse gutangaza ko nawe yitegura kuva ku mirimo ye.

Bakurikiye Reince Priebus wari ushinzwe abakozi; Sean Spicer wari ushinzwe itangazamakuru ndetse n’abandi barimo Steve Bannon wari ushinzwe igenamigambi. Uyu nyuma yo gusezera akaba yarateranye amagambo na Trump kubera ubuhamya yatanze mu gitabo “Fire and Fury: Inside the Trump White House, cyanditswe na Michael Wolff.

Gary Cohn yateye umugongo Donald Trump asezera ku mwanya w’ubujyanama mu by’imari
Abayobozi bakomeye bagera ku icyenda nibo bamaze kuva ku mirimo yabo kuva Trump yajya ku butegetsi
Aluminium itunganyirizwa muri Arabia Saoudite nayo iri mu bicuruzwa bituruka hanze byazamuriwe imisoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages