Twiringiyimana Stanislas, wari utuye mu Gatenga, ari mu maboko ya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali akekwaho kwigira umwavoka.
Uyu mugabo yatahuwe n’Abavoka bamufatanye ibyangombwa by’ibihimbano tariki ya 7 Gicurasi 2013, ubwo yari ku Rukiko Rukuru agiye kunganira umuburanyi mu rubanza. Yahise abaca mu myanya y’intoki yongera gufatirwa mu Rukiko rw’i Gicumbi na bwo agiye kunganira undi muburanyi.
Kuba mu Rwanda hari abantu biyitirira uyu mwuga ni ikibazo gihangayikishije Urugaga rw’Abavoka nk’uko byatangajwe na Rutabingwa Athanase, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka.
Yagize ati “ Duhangayikishijwe n’abantu nk’aba babeshya abaturage ko bafasha mu butabera bakabambura amafaranga. Si ubutabera bugera ku baturage, ni nko kuba uri umubaji ukiyita muganga ugatangira kuvura.”
Rutabingwa avuga ko hari n’abandi babiri bakekwaho bene iyi mikorere bagishakishwa. Akangurira abashaka Abavoka kubanza gushishoza bakababaza ibyangombwa ndetse bakaba bakwiyambaza urugaga babarizwamo rukabafasha.
Hari abo Twiringiyimana ashobora kuba yarunganiye bagatsinda imanza, naramuka ahamwe n’icyaha bizagira ingaruka kuri izo manza nkuko bivugwa na Rutabingwa kuko zishobora guteshwa agaciro.
Twiringiyimana yirinze gutangaza byinshi ku itabwa muri yombi rye, ariko yemera ko yakoze ibinyuranye n’amategeko ati “Ndemera ko ibyo nakoze binyuranije n’amategeko. Dosiye yanjye iri mu bushinjacyaha, nzayiburana muzakurikirane urubanza”
N’ubwo umubare w’abo yunganiye mu nkiko utazwi neza, bivugwa ko Twiringiyimana ya tangiye kunganiraga abantu mu manza kuva mu mwaka wa 2009.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza yatangaje ko kubera kwiyitirira umwuga utari uwe, akabuza abaturage ubutabera, Twiringiyimana nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri 500, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 616 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO