Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri mu gikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu indwara zifitanye isano n’ibikomere basigiwe na Jenoside. Ibi birakorwa mu gihe twinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Dr Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangije ku mugaragaro igikorwa cya Army Week ku itariki ya 1 Mata 2015 ku bitaro bya Gisenyi.
Dr Alivera Mukabaramba yavuze ko ubufatanye hagati ya FARG n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu bwatanze umusaruro mwiza kuko guhera mu mwaka wa 2012 igikorwa gitangiye hamaze kuvurwa abacitse ku icumu ibihumbi 35 mu turere 26 mu gihugu.
Yashimye ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside kandi anazishimira uburyo zitangiye komora ibikomere by’abacitse ku icumu zibavura ndetse n’uruhare zigira mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Ati“ RDF ikorera ibyiza byinshi abaturage ari nako ibacungira umutekano, turashima ubutwari bwabo.”
Yavuze ko mu gihe twegereje kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi abaturage barushaho kwegera abacitse ku icumu babahumuriza cyane cyane banafasha abatishoboye.
Col. Dr Ben Karenzi, uyobora ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda yavuze ko RDF yohereje inzobere z’abaganga kuvura abaturage igamije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Yavuze ko abaje muri iki gikorwa cya Army Week ari inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zirimo iz’amaso, amenyo, indwara z’uruhu, iz’ubuhumekero, imitsi, indwara zibasira abana ndetse n’abagore n’izindi.
Mukabera Eliane, ni umwe mu bari baje kwivuza uturuka mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Yagize ati "Ubu turimo turavurwa n’abaturokoye batanze ubuzima bwabo badukura mu maboko y’abicanyi. Rwose iyo tubabona batuvura twumva bidukomeza bikaduha ikizere”
Iki gikorwa cyo kuvura kirabera ku Bitaro bya Gisenyi hamwe n’i Mudende mu Karere ka Rubavu aho mu minsi ibiri gitangiye hari hamaze kuvurwa abagera kuri 766. Igikorwa kirakomeje kuzageza tariki 4 Mata 2015.



















TANGA IGITEKEREZO