Umwaka wa 2017 by’umwihariko watangiranye ibikorwa bishya muri Kigali aho imihanda minini n’imito yatangiye gukorwa ndetse icyo gihe byari biteganyijwe ko hakorwa ibilometero 54 aho yose izaba ifite ibice bine aho kuba bibiri nk’uko byari bisanzwe.
Iyagurwa n’ikorwa ry’iyi mihanda ryahereye ku yo wavuga ko yabonekagamo umubyigano binagera kuri ya yindi y’imigenderano ihuza uduce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Iterambere ry’ibi bikorwa remezo by’imihanda rifasha abenegihugu kugenderana no guhahirana n’abandi bo mu bice bitandukanye nta birantega bahuriye na yo mu rugendo.
Ubu uheruka mu Biryogo mu mwaka ushize, ahageze yatungurwa kuko hubatswe imihanda itandukanye irimo uva ahazwi nko ku Kadege mu Rugunga ugana ku Bisima n’ahahoze isoko rya Biryogo mbere y’uko risenywa.
Ubu agace kahozemo utuyira duto, abantu banyuramo babyigana, ubu hagejejwe umuhanda w’umukara batambukamo batikandagira. Mu minsi ya vuba uraza kuba urara unacaniwe.
Ibi ni nako bimeze ku mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo Nyacyonga, Kagugu, Batsinda, Masizi n’iya Kicukiro igana mu Karere ka Bugesera. Aha hose hari kubakwa imihanda ndetse abahatuye ubu barishimira ko begerejwe imihanda ya kaburimbo.
Umunyamakuru wa IGIHE, Niyonzima Moïse, yazengurutse mu bice bitandukanye bya Kigali areba impinduka zigaragara muri ibi bice by’umwihariko uko byahindurwe isura binyuze mu bikorwa remezo by’imihanda yorohereza abaturage kugenderana.
U Rwanda rurakataje mu kubaka ibikorwa remezo by’umwihariko ibijyanye n’imihanda, ifasha abaturage guhahirana hagati yabo ndetse ikanoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyashyize imbaraga mu guhanga imihanda mishya no kuvugurura iyari isanzwe ariko yari yashegeshwe bikomeye.
U Rwanda rufite imihanda ireshya n’ibilometero ibihumbi 38 birenga, irimo iya kaburimbo irenga ibilometero 2038 kandi imyinshi muri yo yubatswe nyuma ya Jenoside. Iyo yongeweho imihanda y’imidenderano ijya mu ngo z’abantu, mu mirima n’igana ahantu hatandukanye, mu Rwanda habarurwa imihanda ireshya n’ibilometero 44 600.
Igihugu cyihaye intego yo gukoresha kaburimbo iciriritse mu mihanda imwe n’imwe hibandwa ku y’imigenderano. Nibura imihanda ingana na 20% y’iyo u Rwanda rufite izaba yashyizwemo kaburimbo mu myaka 20 iri imbere.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), u Rwanda rwateganyije ko nibura ruzaba rufite imihanda yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1792 bivuye ku 1531.
U Rwanda rwashyize imbere imihanda ya kaburimbo yoroheje kuko imara imyaka myinshi itarasaza; iri kugenda yubakwa hirya no hino mu byaro aho babanje imihanda ikora kuri kaburimbo kugira ngo ijye yorohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku mihanda.
Mu mwaka ushize, imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 2487 yarasanwe ugereranyije na kilometero 2666.8 yo mu 2019/2020. Byitezwe ko izagera ku bilometero 5,145 mu 2024.
Imihanda y’i Nyanza ya Kicukiro
Kagarama ya Kicukiro na yo yararimbishijwe
Mu Biryogo hashyizwemo imihanda myinshi y’umukara
Kuva Nyacyonga kugera i Masizi naho hari gukorwa neza



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!