00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yasabye Abanyarwanda gusora batarinze gushyirwaho igitutu

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 3 August 2016 saa 08:20
Yasuwe :

Umusoro ni inkingi itajegajega igihugu cyubakiraho bigakorwa mu rwego rwo gukusanya amafaranga agenda ku mirimo rusange ya Leta, guteza imbere ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashingiyeho ashishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gusaba inyemezabwishyu igihe cyose bagiye guhaha, mu rwego rwo gushimangira ko umusoro utangwa neza kandi ku gihe, bityo igihugu kigakomeza gutera imbere bivuye mu misoro y’abagituye.

Minisitiri Busingye yabivuze ubwo yifatanyaga n’abasoreshwa bo mu Ntara y’Amajyaruguru kwizihiza umunsi w’umusoreshwa kuri uyu wa 2 Kanama 2016, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi. Yasabye abantu kugira umuco wo gusaba inyemezabwishyu kuko byagaragaye ko hari benshi batabyitaho.

Yagize ati “Ndasaba buri muntu wese kubigira umukoro kuko byagaragaye ko gutanga umusoro no gufasha abandi kuwutanga uba utanze umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu;ibi tukabikora tudategereje ko RRA iza kutwibutsa. Ikindi dufashe n’abandi gutanga umusoro batarinze kwibutswa kuko iri terambere tubona rirava ahanini mu misoro dutanga.”

Uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Munyankusi Jean Damascene we yagaragaje ko hari imbogamizi ikomeye abasoreshwa bafite yuko batabasha kubika amakuru y’ubucuruzi bwabo cyane bahereye ku mashini zitanga inyemezabwishyu kuko impapuro zisohora zihita zisibangana bityo nyuma ugasanga umucuruzi ntiyoroherwa no kumenya uko akazi ke kagenze.

Ubwo bahabwaga izi mashini zimwe mu nyungu bari biteze kuzikuramo ngo ni ukubika neza amakuru y’ubucuruzi kandi mu gihe kirekire. Ibi kandi bikaniyongeraho ko n’itegeko kuri ubu ribasaba kubika aya makuru nibura mu gihe cy’imyaka 5 ku buryo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) kije gukora igenzura, umucuruzi ashobora kubyerekana.

Munyankusi yakomeje avuga ko hari imbogamizi y’uko iyo ubuze aya makuru uhabwa igihano gikubye inshuro icumi ikiguzi cya EBM.

Kuri iki kibazo Richard Tushabe, Komiseri mukuru wa RRA, yavuze ko nabo bamaze kukibona ariko ko hari ikigiye gukorwa.

Ati“Iki kibazo koko twarakibonye, icyo nababwira rero ni uko ubu turi kuvugana n’abaduha izi mpapuro ku buryo baduhindurira bakaduha izibasha kubika amakuru nk’uko itegeko ribisaba ariko nkanamara abasoreshwa impungenge kuko uwakenera kumenya imibare yaba yarasibanganye yatugana tukamufasha.”

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru abasora bateganywa n’itegeko bagomba gukoresha EBM bagera kuri 802,abamaze kwitabira kuzikoresha bakaba ari 584.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitangaza ko uyu mwaka cyinjije muri rusange umusoro usaga miliyari 986 mu gihe bari biyemeje kwinjiza izigera kuri 949.

Mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko uyu mwaka RRA ikaba yarinjije agera kuri miliyari 13 mu gihe umuhigo yari yihaye kwari ugukusanya umusoro ugera kuri miliyari 9,6.

Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston yasabye Abanyarwanda kwitabira gusaba inyemezabwishyu
Abasoze neza kurusha abandi mu ntara y'Amajyaruguru barahembwe
Abasora basabwe gukomeza gutanga umusoro babyibwirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages