00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva Nuremberg kugera i Kabarondo; akamaro k’amashusho y’imanza za ba ruharwa muri Jenoside zabaye ku Isi

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 2 March 2022 saa 04:39
Yasuwe :

Ushobora kwiyumvisha ko muri iyi si nzima, hari umuntu umwe rutoki, wagize uruhare mu rupfu rw’abantu basaga ibihumbi kandi ntagaragaze kwicuza? Nanjye sinabyemeraga kugeza kuwa Gatanu tariki 25 Gashyantare ubwo nitabiraga imurika ry’imanza za ba ruharwa bagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside hirya no hino ku Isi.

Ni ibikorwa biri kwerekanirwa mu mujyi wa Kigali ahakorera Ikigo Ndangamurage-Ndangamateka, munsi y’ahahoze Ecole Belge.

Bijya gutangira, umuyobozi wanjye yampaye ubutumwa bwo kwitabira icyo gikorwa nk’umuntu wumva neza Igifaransa ariko nkumva ni ibintu bisanzwe, bimwe tubyuka ukajya kuri ‘terrain’ ukaza gutahana amakuru, bimwe bisanzwe nyine….

Nkigerayo nahuye n’Umuyobozi wa Iriba Center, Mugiraneza Assumpta adusobanurira ibyo tugiye kubona n’impamvu bifuje gutegura iryo murika n’icyo baryitezeho.

Mugiraneza amaze kudusobanurira, yahise atujyana mu cyumba cyerekanirwamo amashusho y’imanza zitandukanye za ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iri murika ryiswe ‘Filmer les Procés: Un enjeu social’, bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ‘Akamaro ko gufata amashusho y’imanza mu mibanire myiza y’abaturage’. Ni imurika ryateguwe na Iriba Center.

Iri murika rizageza 14 Nyakanga uyu mwaka, rigaragaza amashusho ‘audiovisual’ y’imanza za bamwe mu bantu bateguye Jenoside y’Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aya mashusho ari kwerekanwa, Iriba Center yayatijwe n’Ikigo gishinzwe Ishyinguranyandiko mu Bufaransa (Les archives Nationales de France).

Mu mashusho y’Imanza yerekanwa harimo urubanza rwa Pascal Simbikangwa, Umunyarwanda wakatiwe n’inkiko zo mu Bufaransa mu 2014 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Izindi manza zeri kwerekwanwa zirimo urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu mu bujurire mu 2018.

Muri Iriba Center kandi hari kwerekanwa n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi. Urugero, ni urubanza rwabereye i Nuremberg mu Budage kuva mu 1945 kugeza mu 1946. Nizo manza za mbere zaburanishirijwemo abagize uruhare muri Jenoside mu mateka y’isi.

Nuremberg niho Aba-Nazi bashyiriyeho amategeko yimakaza ivangura ryibasiye Abayahudi. Muri ayo mategeko hari harimo n’ayabuzaga Abadage gushakana n’Abayahudi.

Aha niho nagiriye ubwoba bwinshi nyuma yo kubona bamwe mu baregwa bashinjwaga urupfu rw’Abayahudi basaga ibihumbi 500, kandi ukabona ko ntacyo bibabwiye mu rukiko. Numvaga bidashoboka gusa navuyeyo nahinduye imyumvire.

Muri izi manza kandi harimo urwa Adolf Eichman umwe mu ba ruharwa bateguye Jenoside yakorewe Abayahudi. Uyu yari yarahungiye muri Argentine nyuma aza kuhavanwa n’Urwego rw’ubutasi rwa Israel (Mossad) ajyanwa kuburanishwa i Yeruzalemu mu 1961.

Muri aya mashusho kandi hari kwerekanwa n’ayafashwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca mu Rwanda hagati ya 2002 na 2012. Inkiko Gacaca ziri mu buryo bwihariye u Rwanda rwakoresheje mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bigakorwa mu buryo bwunga uwahemutse n’uwahemukiwe.

Byagenze gute ngo aya mashusho afatwe?

Igitekerezo cyaturutse kuri Robert Badinter, uvuka ku Mubyeyi w’Umuyahudi n’Umurusiya ariko bakaba bari batuye mu Bufaransa.

Mu gihe abayahudi bicwaga, Se yaje gutwarwa mu nkambi za Auschwitz ahiciwe Abayahudi benshi bishwe n’Aba-Nazi.

Nyuma yo kurokoka, Batinder yiyemeje kurwanirira impinduka aza kuba umuyamategeko n’umunyapolitike.

Yamenyekaye cyane mu 1981 ubwo yari ari mu bantu bakoze iyo bwabaga ngo igihano cy’urupfu cyivanwe mu mategeko mpanabyaha.

Batinder kandi yaje kugira igitekerezo cyo gutangira gukusanya amashusho atandukanye y’imanza z’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi (les archives audiovisuelles historiques de la justice) agamije gusigasira amateka.

Ubu buryo yatangihe bukusanyirije hamwe amashusho y’imanza agera ku masaha 2600.

Aya mashusho atuma uyareba yibaza byinshi ku mateka y’isi akanibaza byinshi ku kiremwamuntu kuko bigaragaza neza ubugome ndengakamere bwakozwe na muntu abukorera mugenzi we mu bihe byashize.

Amasura agaragara si ay’abantu bicuza ibyo bakoze, ahubwo hagaragara abantu bakomeje kugenda binangira na nyuma y’ibimenyetso simusiga bigaragaza ibyaha bakoze, byatangaje cyane!

Igitangaje kurushaho, ni uburyo aba bashinjwa ibi bikorwa bitazigera byibagirana mu mateka y’isi nta mpuhwe bigeze bagaragariza inzirakarengane bavukije ubuzima.

Muri aya mashusho, aba bantu bakomeza kugaragaza ubwibone bumva ko ari ibihangange kandi bagakomeza kumva ko ibyakozwe atari amakosa yabo, ibintu byatumye nkeka ko ari inyamaswa.

Impamvu abakiri bato bagomba gusura iri murika

Urubyiruko ruriho kuri ubu, ni abantu bafite inyota yo kumenya no gusobanukirwa byinshi by’umwihariko amateka yabaye batarabaho kugira ngo bayifashishe mu mpinduka ziri gukorwa hirya no hino ku Isi.

Nk’uwasuye iri murika rya Iriba Center, nabonye ari umwanya mwiza wo kugaragariza abakiri bato bimwe mu bintu bagomba kwicara bagatekerezaho kandi bakitaho, niba koko bashaka ejo hazaza heza.

Umunyamateka akaba Umuyobozi n’umwe mu bashinze Iriba Center Mugiraneza Assumpta, yavuze ko impamvu yo gutegura iri murika ari uko rihuye n’intego Iriba center yiyemeje.

Ati “Icyo Iriba Ndangamuco-Ndangamateka twiyemeje ni uguhora dushaka igituma Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga wifuza kumenya, agira aho asanga ibimuha ubumenyi kandi bikamurinda kuyoba.”

Yakomeje avuga ko by’umwihariko Ikigo Iriba cyifuza guha abato imfashanyigisho, kugira ngo babashe gusobanukirwa neza amateka.

Yavuze ati “Iyi ni imfashanyigisho y’agaciro ko hejuru kuko zivuye mu bubiko bwa Ministeri y’Ubutabera mu Bufaransa. Ubusanzwe ntibijya bisohoka mbere y’imyaka 50 n’iyo bisohotse bisohoka bifite amategeko abigenga. Nk’ikigo cyifashisha inyandiko n’amashusho ya kera, twavuganye nabo bemera kubidutiza tubishyira mu Kinyarwanda.”

Yavuze ko yifuza ko buri Munyarwanda mu minsi iri imbere, azabasha kubibona ku buryo bumworoheye kandi ibyo ahavanye bikamufasha mu buzima busanzwe.

Ati “Aho icyaha ndengakamere kibera akaga kigira ingaruka k’ugikora n’ugikorerwa ariko kirarenga kigasigara aho ku buryo umwana wese uhavukira akura azi ko hari ishyano ryabaye aho yavukiye.”

“Umwana agenda atoragura ibitubatse, agenda atoragura ibinyoma. Kubiha abato rero, ni ukugira ngo bagire aho bahera bamenya ku buryo butabogamye.”

Ukigera muri Iriba Center ubanza gusobanurirwa ibihakorerwa
Imurika ry'imanza za ba ruharwa bagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside hirya no hino ku Isi rikorerwa kuri televiziyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages