Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu iratangaza ko kuba Leta y’u Rwanda yaravanyeho igihano cy’urupfu atari cyo gituma impfu zo mu miryango ziyongera.
Mu bitekerezo bikunze gutambuka ku mbuga nkoranyambaga za interineti; twitter, facebook n’izindi, usanga umubare munini usaba ko igihano cy’urupfu cyasubizwa mu bihano bitangwa mu Rwanda kuko ngo kukivanaho byatumye abantu birara bakica abandi.
Nkongori Laurent, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko ikurwaho ry’iki gihano nta ruhare bigira mu bwicanyi bukunze gukorwa mu muryango. Aragira ati “ kuvanwaho kw’iki gihano sibyo bituma impfu zizamuka mu miryango kuko mu bihugu bikirangwamo iki gihano usanga n’ubundi ibyaha bitagabanuka.
Guhana umuntu ni ukugira ngo yikosore, agororoke agaruke mu muryango yarikosoye abane neza n’abo yasize. Gufungwa nacyo ni igihano njye nigeze gufungwa ndabizi nzi uko bibabaza”.
Nkongori yasabye iyi komisiyo n’inzego zitandukanye gukurikirana no kumenya abakora ibi byaha byo kwica abandi bikaba byakumirwa hakiri kare. Akaba yasabye ko habaho ubushakashatsi bwihariye kuri iki kibazo.
Kubera intera ikibazo cy’ubwicanyi mu miryango kigezeho, Nirere Madeleine Perezida wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko komisiyo yakoze raporo yihariye yashyikirijwe Perezida wa Repubulika ivuga ku mpfu zirimo kugaragara hirya no hino mu Rwanda kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.
Muri kiganiro cyahuje iyi komisiyo n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013, Nirere yishimiye ko iyi komisiyo iriho ku mwanya mwiza muri za komisiyo zikora neza.



















TANGA IGITEKEREZO