Avuga ko Abanyarwanda bari hejuru ya 90% bafite ubwisungane mu kwivuza, ndetse ibikorwa by’ubuvuzi bikaba byarabegerejwe.
Ibi yabigarutseho atangiza inama izasozwa kuri uyu wa Gatanu, ihurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubwiteganyirize bihuriye mu muryango ECASSA, aho bigira hamwe uko ubuvuzi bwagera kuri buri wese.
ECASSA ni umuryango uhuza ibigo bishinzwe ubwiteganyirize mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika no hagati, uhuje ibihugu birimo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Uganda, Lebanon, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Sudan y’Epfo, naho Mozambique na Namibia bikaba bigiye kwakirwa nk’abanyamuryango bashya.
Dr Ndagijimana yashimiye abagize iri shyirahamwe kuba barahisemo iyi nsanganyamatsiko, kuko intego ari uko abantu bose bashobora kugera ku bwishingizi.
Yagaragaje intambwe u Rwanda rwagezeho mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza no kwegereza ubuvuzi abanyarwanda bose.
Yagize ati “Bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho harimo ko buri munyarwanda agira ubwisungane, u Rwanda kandi rwagabanyije impfu z’abana bapfaga bavuka, iki gihugu kandi gishyize imbere ko ubuvuzi bugera kuri buri wese, harimo nko kubaka ibitaro, ibigo nderabuzima, kugabanya ingendo z’abaturage ku buryo bigera ku minota 59”.
“Ubwisungane mu kwivuza nabwo bugeze kuri 90%, gusa ikibazo nubwo ibi byose byakozwe, haracyari ikibazo cy’indwara zidakira zigihenze cyane ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuzivuza, byaba ibikoresho n’amafaranga yo kuzivura, aha hantu harasaba imbaraga nyinshi mu kuzirinda no gushaka ubushobozi”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ECASSA, Tusabe Richard, avuga ko iyi nama ari urubuga aho ibihugu bimwe byateye imbere mu bwiteganyirize, ibiri imbere mu bwizigame mu gukoresha amafaranga y’abanyamuryango, baganira uko bafasha abaturage bakorera.
Agira ati “Inama nk’iyi ifasha kwibaza ngo ese ibikorwa ku rwego mpuzamahanga turabizana gute mu karere kacu no mu bihugu dukoreramo?, abaturage bacu ni gute twabageza kuri ibi byose?, iyi nama y’iminsi ibiri rero irimo kureba ngo ese ubwisungane, ubwiteganyirize ku baturage ni gute bwagera ku rugero rwa 100%? Buri muturage aho ari hose mu Rwanda no muri aka karere muri rusange abe afite ubwizagame cyane cyane ko bimaze kugaragara ko iyo abaturage batizigamye ingaruka zabyo ziba mbi mu minsi iri imbere.”
Tusabe avuga ko indwara idateguza, kugera mu zabukuru nabyo bikaba gutyo bityo bikaba ari ngombwa ko buri muntu areba uko yakwiteganyiriza.
Ese imirimo itanditse mu bwiteganyirize ihagaze ite mu Rwanda?
Tusabe Richard, avuga ko ugiye kureba abantu batari mu mirimo yanditse mu bijyanye n’ubwiteganyirize bari hejuru ya 50%.
Agira ati “Ikindi twakoze nk’u Rwanda ni ugushyiraho Mutuelle de santé ngo igere kuri buri muturage wese, ariko noneho ku ruhande rw’ubwizigame, uyu munsi umuntu uri muri bwa bucuruzi butanditse yego afite ingufu nyinshi arabona umusaruro agatunga umuryango we, ariko namara gusaza bizagenda bite?"
"Niho rero haje gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire, aho abaturage tubaha amahirwe yo gutangira gushyira amafaranga mu bwizigame, ku buryo ejo cyangwa ejobundi umaze gusaza watangira no gukoresha ya mafaranga kugira ngo azaguherekeze mu zabukuru.”
Umunyamabanga Mukuru wa ECASSA Dr Fredric Ntimarubusa, avuga ko impamvu bahisemo ko u Rwanda rwakira iyi nama, ariko uko rwakoze ibikorwa bikomeye byo kugeza ubuvuzi kuri bose biciye mu bwisungane mu kwivuza, ibintu ngo bwatumye ruza imbere mu bihugu bifite abaturage bafite ubwisungane mu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO