00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwagura umuhanda uhuza u Rwanda-Uganda na Tanzania bizatwara asaga miliyari 150

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 21 July 2015 saa 02:02
Yasuwe :

Umushinga wo kwagura no gusana umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo urimo gutegurwa, biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 200 z’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga 156,400,000,000 z’amanyarwanda.

Kwagura no gusana uyu muhanda ungana na Kilometero 208 biteganyijwe ko bizakorwa ku nkunga ya Banki nyafurika y’iterambere, Ikigo cy’Abayapani JICA, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi na Leta y’u Rwanda izatanga 8% by’amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga.

Mu biganiro byahuje abaterankunga b’uyu mushinga na Guverinoma y’u Rwanda, batangaje icyiciro bagezeho mu gutegura uyu mushinga mbere y’uko bafata umwanzuro wo gutanga amafaranga azawukora. Kugeza ubu hasigaye icyiciro cya nyuma cyo kwemeza inyigo y’umushinga no gusinyana amasezerano.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Nzaramba Stevenson, yavuze ko uyu muhanda witezweho byinshi birimo kongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Uyu mushinga wo gusana uyu muhanda nturangira, bizagabanya impanuka kuko uzaba ari munini, uzongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu nka Tanzaniya na Uganda, ibikorwa remezo,....”

Uyu muhanda uzasanwa ukanagurwa wubatswe mu 1990, biteganyijwe uzavanwa kuri metero esheshatu wari wubatsweho ukagirwa metero 7.4 z’ubugari.

Kugeza ubu inyigo yerekana ko hazishyurwa abaturage bafite ibikorwa bizangizwa n’umuhanda, bagera kuri 200 ariko bashobora kwiyongera. Biteganyijwe ko mu mpera za 2018 uzaba wuzuye.

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo ugiye kuvugururwa unongerwe mu bugari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages