Guverineri Mukandasira yabitangaje nyuma yuko bamwe mu baturage bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, bagaragaje kwinubira uburyo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babaka mituweli ku gahato ndetse hakaba n’igihe imwe mu mitungo yabo ifatirwa.

Mukandasira aganira na IGIHE yatangaje ko umuyobozi wese ufatira umutungo w’umuturage agomba kubiryozwa.

Yagize ati "Uwabikora rwose yabikurikiranwaho, twakoze inama tubwira abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba gukangurira abantu gutanga mituweli, ariko kubikora mu buryo butaribwo birutwa no kutabikora. Ibyo twarabyiyamye cyane."

Guverineri Mukandasira yibukije abaturage ko ari inshingano zabo zo kugira mituweli kuko ari kimwe mu bibafasha kugira imibereho myiza.

Abaturage bo mu murenge wa Kanama ndetse no mu tundi duce dutandukanye bakunze kumvikana bavuga ko babangamirwa no gufatirwa imitungo cyane cyane amatungo hagamijwe kubahwiturira gutanga mituweli.

Aba baturage basanga hakwiye kubaho ubukangurambaga bwo kwibumbira mu bimina bizigamira amafaranga ya mituweli hakiri kare kuko ari byo byabafasha kugera ku ntego.

Guverineri Mukandasira yasabye abayobozi b'inzego zibanze gucika ku muco wo gufatira abaturage imitungo babaka mituweli
Guverineri Mukandasira yasabye abayobozi b'inzego zibanze gucika ku muco wo gufatira abaturage imitungo babaka mituweli