Ngeze Hassan ni umwe mu banyamakuru bazwiho kuba barabibye urwango bashishikariza Abahutu kumara Abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Abarokokeye muri OCIR THE mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamwibuka ubwo bajyaga bamubona aje mu kigo cyabo amasaha y’igitondo, agataha ijoro amaze kwandika mu kinyamakuru Kangura Abatutsi bagombaga kwicwa.
Kayiganwa Herena wari umukozi muri OCIR THE, yatangiye kuhakora mu mwaka wa 1973, avuga ko kimwe mu byo bibukira kuri Ngeze Hassan ari uko ikinyamakuru cye Kangura cyandikirwaga muri OCIR THE, uyu mugabo ngo yahageraga mu gitondo agataha ijoro, ku buryo nta washoboraga kumubona acaracara.
.
Herena yagize ati “Ngeze Hassan yazaga mu gitondo saa kumi n’ebyiri, agataha ni mugoroba saa kumi n’ebyiri nabwo, ibi yabikoraga kugira ngo tutamenya ko ahari, ariko twabaga tuzi ko ari ho byandikirwa, icyo gihe umuyobozi mukuru wacu yari Michel Bagaragaza nawe wagize uruhare muri Jenoside.”
Kuba Hassan yarakoreraga izi nyandiko za Kangura muri OCIR-The no kuba umuyobozi mukuru w’uru ruganda yari ashyigikiye ubwicanyi, ibi biri mu byatumye abakozi bakoragamo bose barapfuye, kandi bicwa n’abo bakoranaga kuko ngo nta wundi muntu watinyukaga kuza muri uru ruganda. Abatutsi barenga 30 bose bakoragamo barishwe.
Herena avuga ko mu gihe Jenoside yabaga irimo gutegurwa, wabonaga abakozi b’Abahutu bakoranaga bajya mu myitozo, bamwe bakaza bakomeretse ariko bakirinda kuvuga icyo babaye.
Yagize ati “Wasangaga abantu babana mu mayeri, wabonaga abantu mukorana bajya kwitoza bakaza bameze nk’abasirikare bamwe banakomeretse, twababaza bakavuga ngo bagiye kwiga kuba abakomando, kandi dusanzwe dukorana ari abasivile, ukabona bafite ibikomere ku maguru, ku maboko, tukavuga ngo bagiye kurwana ariko tukabyita imikino.”
Avuga ko igitangaje nyuma wasangaga hari imipanga ihawe abakozi bamwe bakoranaga, abo bakorana b’abatutsi babaza icyo bari buyikoreshe bakabajijisha.
Avuga ko kuba Hassan yarazaga muri iki kigo, biri mu byateje umurindi ubwicanyi bukomeye.
Ngeze Hassan yari muntu ki?
Hassan Ngeze yavutse tariki ya 25 Ukuboza 1957 avukira mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Hassan azwiho kubiba amacakubiri abicishije mu kinyamakuru Kangura, yashinze mu mwaka wa 1990. Uyu mugabo kandi azwiho kuba yarakoze mu kigo cy’igihugu gishinzwe imodoka zitwara abagenzi ONATRACOM.
Hassan azwiho kuba ari we wanditse amategeko 10 y’Abahutu mu Kuboza 1990, akaba yarabibaga urwango hagati y’Abahutu bagombaga kwanga Abatutsi.
Kangura, ikinyamakuru Ngeze Hassan yari abereye umuyobozi mukuru, cyaterwaga inkunga ikomeye n’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana.
Gusa mwaka wa 1993, Ngeze Hassan yagize imigabane kuri Televisiyo ya RTLM, nayo yari ihuje ibitekerezo na Kangura.
Muri Jenoside, Ngeze Hassan yagiye atanga amazina kuri RTLM y’abatutsi bagombaga kwicwa, cyane cyane akaba yaratangaga ayo muri Perefegitura ya Gisenyi yakomokagamo. Aya mazina yayavugaga ku mugaragaro kuri RTLM.
Muri Kamena 1994 Ngeze yaje guhungira i Mombasa muri Kenya, mu mwaka wa 2003 aza gufungwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, aburanishwa mu mwaka wa 2007 bamukatira igifungo cy’imyaka 35, hanyuma tariki 3 Ukuboza yoherezwa mu gihugu cya Mali gufungirwayo.
Hejuru ku ifoto: Ngeze Hassan



















TANGA IGITEKEREZO