Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango risobanura ko umukozi ushinzwe irangamimerere ariwe ufite ububasha bwo kwandika umwana mu bitabo by’irangamimerere.
Mu kiganiro kubaza bitera kumenya cya RBA cyo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2017, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko hari kwigawa uko kubandika byazajya bikorerwa kwa muganga.
Yagize ati “Umwana iyo avutse, yandikishwa mu gihe kitarenze iminsi 30. Wenda hari uburyo turi guteganya ko ashobora kwandikirwa kwa muganga. Ubu yandikishwaga ku Murenge ariko mu minsi iri imbere, turashaka kugira ngo turebe uburyo akivuka ashobora kwandikirwa kwa muganga, bigahita bijya no mu bwanditsi bw’irangamimerere.”
Yakomeje asobanura ko mu gihe iyi gahunda itaratangira, hakwiye kubahirizwa iyandikishwa mu buryo busanzwe bukorerwa ku mirenge mu gihe cy’iminsi 30.
Nyirasafari yasobanuye ko mbere uwarenzaga iminsi 30 yacibwaga ibihano rimwe na rimwe akoherezwa mu nkiko ariko ko byakuweho.
Yagize ati “Ndagira ngo menyeshe Abanyarwanda ko mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ryatowe mu 2o16, icyo kujya mu rukiko cyavuyeho, ababyeyi boroherezwa kwandikisha abana. Iyo wacikanwe ukarenza iriya minsi 30 ujya ku bwanditsi bw’irangamimerere ku murenge ukamwandikisha. Harimo kuba yacibwa amande ariko twaravuze ngo reka tuyareke ababyeyi bose bafite abana batarageza ku myaka 18 batandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere bajye kubandikisha.”
Uretse kuba kwandikisha umwana bimufasha kumenya ababyeyi n’aho yavukiye, binamuha uburengaznira ku izungura mu gihe ababyeyi be bitabye Imana, gushyirwa ku bwishingizi bw’ubuzima n’ibindi.
Minisitiri Nyirasafari yakomeje asobanura ko mu gihe ababyeyi bashyingiranywe byemewe n’amategeko, umwe (umugabo cyangwa umugore) yemerewe kujya ku mukozi ushinzwe kubandika yitwaje icyemero cy’uko basezeranye akamwandikisha.
Naho ku batwara inda bakiri abana n’abaziterwa n’abo batashingiranywe byewe n’amategeko, abakozi bashinzwe irangamimerere nabo bafite inshingano zo kwihutira kwandika abo bana nta kubajujubya batumwa ba se nk’uko mu bihe bishize byakunze kugenda.
Yagize ati “Akenshi ikibazo kiba ku batarasezeranye, abatarasezeranye, ntibikuyeho ko umugore ashobora kujya kumwiyandikishaho bakamumwandikaho ariko se yaba amwemera bakajyana niyo batasezeranye, akemera umwana imbere y’umwanditsi w’irangamimerere. Icyo ndagira ngo gisobanuke nuko hari abantu bazi ko kuba batarashyingiranywe bikuraho uburenganzira bw’abana bwo kwandikishwa.”
Ku babyara bakiri abana, Minisitiri yagize ati “Abanditsi b’irangamimerere barababwira ngo bajye kuzana ababateye inda. Si ngombwa cyane ko amujyana. Icyo dusaba ni uko yandikisha umwana mu gihe cyateganyijwe n’amategeko cy’ukwezi, noneho se kuko akenshi iyo ari n’umwana muto ntashobora kwigaragaza, icyo gihe hakoreshwa izindi nzira zabugenewe z’amategeko aho dusaba aba abana bafite iki kibazo ko bagana izindi nzego zacu.”
Izo nzego abana bakwiriye kugana zirimo Isange One Stop Center zibaha ubufasha bushoboka bwo kumenya se akanabafasha kumurera.



















TANGA IGITEKEREZO