00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwandukuza abapfuye mu gitabo cy’irangamimerere kuri bamwe biracyari inzozi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 August 2015 saa 11:55
Yasuwe :

Hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko kwandukuza umuvandimwe, umubyeyi, umwana cyangwa uwo mwashakanye yapfuye mu gitabo cy’irangamimerere, mu gihe kitarenze iminsi 15 ntaho bitaniye no gushinyagura , mu gihe hari n’abatazi ko ibi biteganwa n’itegeko.

Nk’uko bamwe mu baturage bo mu turere twa Ngororero, Rusizi na Kicukiro, babitangarije IGIHE, ngo ntibumva akamaro ko kwandukuza uwapfuye mu gitabo cy’irangamimerere, mu gihe abandi bavuga ko iminsi 15 iteganywa n’itegeko ishira bakiri mu gahinda k’uwabo wapfuye, bityo ngo kujya kumwandukuza ntaho byaba bitaniye no kumushinyagurira.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Iminsi 15 iteganywa n’itegeko numva ari mike, umuntu aba akiririra nyakwigendera, guhita ujya kumwandukuza ntaho byaba bitaniye no kumushinyagurira.”

Elphase Nkurunziza, umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, yatangarije IGIHE ko iyi gahunda abaturage batazi ko ari itegeko.

Yagize ati “Baragerageza ariko ntabwo ari cyane. Nk’ubu uyu munsi hari uwaje kwandukuza umuntu we wapfuye umaze umwaka apfuye. Birasaba gukomeza kubyibutsa abaturage, tukabivuga ku maradiyo, mu bitangazamakuru, no mu nama dukorana n’abaturage zitandukanye.”

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, Mukanjishi Joana, nawe yemeza ko iyi gahunda itaritabirwa uko bikwiye.

Yagize ati “Mbere y’uko hatangira gahunda yo kubarura ubutaka, wabonaga ko abaturage batitabira kubaruza ababo bapfuye, umwaka washoboraga gushira ubonye nk’abaturage 2 cyangwa 3, ariko ubu abantu basigaye barabimenye kubera ko baba bashaka kuzungura nyakwigendera.”

Nsengimana Fidel, Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, avuga ko n’ubwo iyi gahunda itaritabirwa uko bikwiye, abaturage batangiye kuyisobanukirwa.

Yagize ati “Ubona ko batangiye kubyumva nko muri iyi myaka itatu ishize, mbere y’aho ntibyitabirwaga cyane.”

Icyo aba bakozi bashinzwe irangamimerere bahurizaho ni ukuba abaturage bamwe batarasobanukirwa akamaro ko kwandukuza uwapfuye mu bitabo by’irangamimerere, ndetse bamwe ngo ntibazi ingaruka bigira mu igenamigambi ry’igihugu. Icyo ubuyobozi buzakomeza gukora ngo ni ukwigisha abaturage.

Ingingo ya 127 y’igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano, ivuga ko urupfu rugomba gutangazwa mu minsi cumi n’itanu ikurikira itariki umuntu yapfuyeho, herekanywe icyemezo cya muganga iyo gihari. Iyo iyi minsi irenze, uwandukuza uwapfuye asabwa kujya mu rukiko, aho asabwa no gutanga igarama ry’urubanza ngo ahabwe icyemezo cyitwa “Acte de Décès”.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages