00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwegereza ubuyobozi abaturage byageze no muri za Gereza

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 2 December 2013 saa 11:58
Yasuwe :

Guhera mu mwaka wa 2000 mu Rwanda hatangiye gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, aho kugirango umuturage akubite amaguru agana ku karere ahubwo agana akagali ikibazo cye kigakemuka, iyi gahunda ikaba yaranageze mu magereza yo mu Rwanda.
Muri gereza zo mu Rwanda zisaga 10 zakira abagororwa benshi, usanga ubuyobozi bw’izi gereza buva ku buyobozi bukuru bwa gereza, ubureba imfungwa n’abagororwa buhera ku mudugudu kuzamuka kugera kugera ku murenge. Uretse ibyo kandi mu magereza harimo (…)

Guhera mu mwaka wa 2000 mu Rwanda hatangiye gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, aho kugirango umuturage akubite amaguru agana ku karere ahubwo agana akagali ikibazo cye kigakemuka, iyi gahunda ikaba yaranageze mu magereza yo mu Rwanda.

Muri gereza zo mu Rwanda zisaga 10 zakira abagororwa benshi, usanga ubuyobozi bw’izi gereza buva ku buyobozi bukuru bwa gereza, ubureba imfungwa n’abagororwa buhera ku mudugudu kuzamuka kugera kugera ku murenge. Uretse ibyo kandi mu magereza harimo inzego zishinzwe umutekano, ku buryo usanga bacunga umutekano hirya no hino muri Gereza kandi bagatanga na raporo.

Ibi ngo bifasha abagororwa kugira umutekano kuri buri mugororwa wese bitabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa gereza bukuru buza bukazajya bwirirwa bwirukanka mu bagororwa nk’uko Rukundo Darius umuyobozi w’umurenge muri gereza ya Rwamagana (Nsinda) yabitangarije IGIHE.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge muri gereza ya Rwamagana, Rukundo Darius yavuze ko iyo uturutse ku musozi iwanyu ukaza gufungirwa muri gereza, ubuyobozi uba warasize mu nzego zibanze iwanyu ari nabwo uza ugasanga muri gereza.

Rukundo ati “Nk’ubu ni jyewe muyobozi nshingwabikorwa w’umurenge muri iyi gereza, ni jyewe ushinzwe abagororwa bose muri rusange. Mfite abandi dukorana, nk’aho dufite abayobozi b’utugari barindwi tugize umurenge wo muri iyi gereza, umuyobozi ushinzwe Ubutabera, Imibereho myiza y’Abagororwa, ushinzwe Ubworozi, ushinzwe Ubuhinzi ndetse tukagira na njyanama y’akagari n’iy’umurenge.

Nk’uko mu bundi buyobozi bwite bwa Leta umuntu ayobora umurenge afite byibuze imyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ni na ko muri gereza na ho biba bimeze.

Bimwe mu bikorwa ubu buyobozi bwo muri gereza bukora ngo ni ukumenya neza uko buri mugororwa abayeho, ikibura mu bagororwa kugira ngo gishakirwe umuti ndetse no kungurana ubumenyi bya buri munsi. Iyo hari imfungwa n’abagororwa bashya binjiye bagomba kwandikwa mu bitabo guhera ku mudugudu kugeza ku murenge, kimwe n’abatashye. Ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa ubusanga mu bitabo by’umurenge wa Gereza.

Gereza ya Rwamagana igizwe n’umurenge umwe utugari turindwi n’imidugudu 26, ikaba ifungiyemo abagororwa 7078.

Rukundo Darius Umuyobozi w'Umurenge muri Gereza ya Rwamagana (Nsinda)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages