Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk’iyo ushinjwa mbere yo gukurikiranwa, yemeye icyaha akagisabira imbabazi uwo yagikoreye n’umuryango nyarwanda mu buryo budashidikanywaho, akicuza kandi akishyura ibyo yangije nk’uko bari babimutegerejeho.
Ibi ariko usanga ari ingingo yirengagizwa na benshi mu bakurikiranwaho icyaha aho usanga bamwe bahakana bagatsemba.
Uko guhakana gushingiye ku kumvikanisha ko nta ruhare bagize mu ikorwa ry’icyaha bagamijwe gushaka ko bagirwa abere kuri ibyo byaha bakurikiranyweho.
Ubushinjacyaha nabwo bukora ibishoboka byose, bugakusanya ibimenyetso bishinja uregwa icyaha mu kugaragaza uruhare rwe ngo abihanirwe mu gihe byaba bimuhama.
Abakurikiranyweho icyaha bakunze guhakana ibyaha ahanini bishingiye ku gushaka gukiza amagara yabo nubwo nyamara iyo ibimenyetso bibashinja bibonetse usanga ari bo bihemukiye.
Umuntu wemeye icyaha akanagisabira imbabazi hashobora kubaho kugabanyirizwa igihano kubera impamvu nyoroshyacyaha, iyo umuburanyi aburanye ahakana ntabwo ashobora kugabanyirizwa igihano.
Ibi bituma urukiko rushobora kumuhanisha igihano kinini mu biteganywa n’itegeko kuri icyo cyaha aba yakoze.
Hari bamwe mu baburanyi baba bahakana icyaha mu iperereza no mu iburanisha rya mbere ariko babona ko hari ibimenyetso bibashinja bakigira inama yo kucyemera mu bujurire.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko ubujurire bukorwa mu buryo bw’umwanzuro utanga ikirego, ugizwe n’urutonde rw’inenge z’urubanza zisabirwa gukosorwa n’ibindi bibazo bigomba gusuzumwa.
Ujurira agaragaza ibisobanuro kuri buri nenge cyangwa kuri buri kibazo, bigaragaza amakosa yakozwe n’uburyo agomba gukosorwa, hashingiwe ku mategeko n’ibimenyetso n’igisabwa Urukiko.
Birumvikana ko umuburanyi waburanye ahakana icyaha, kujuririra icyemezo cy’urukiko aba asabwa kwerekana inenge zigaragara mu cyaburanywe n’uburyo zakosorwa ashingiye ku mategeko.
Ibyo bivuze ko kwemera icyaha kwe aba ari ingingo nshya kandi itemerwa mu bujurire ku buryo kwemera icyaha bwa mbere mu bujurire bitagira akamaro ngo kuko ujurira aba azanye ingingo nshya ataburanishije mu nkiko zibanza kandi umucamanza w’ubujurire afite gusa inshingano yo gukosora amakosa yaba yarakozwe n’izo nkiko.
Uyu ni umurongo kandi wanatanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku buryo ushobora kwifashishwa mu zindi manza zigaragaza ukwemera icyaha bwa mbere mu bujurire.
Urugero ni ku rubanza rwa Munyemana Eric. Yakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 mu mu Rukiko Rwisumbuye, aburana ahakana icyaha ariko kiza kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Yajuririye icyo gihano mu Rukiko Rukuru aburana yemera icyaha yicuza anagisabira imbabazi, Urukiko rubishingiraho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15.
Yongeye kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire. Yaburanye yemera icyaha yicuza anagisabira imbabazi ariko Urukiko ntirwabiha ishingiro rwemeza ko ntagihindutse ku mikirize y’Urukiko rubanza.





Ibitekerezo 0