Ubusesenguzi bwimbitse bugaragaza imitsindire y’abarangije muri gahunda ya 12YBE (Twelve Years Basic Edication) ntiburarangira ngo hamenyekane neza uko abize muri iyi gahunda nshya bashoboye guhatana na bagenzi babo, ariko Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko bitwaye neza, ndetse cyane.
Umuyobozi mukuru wa REB, Janvier Gasana yemeza ko mu banyeshuri baje ku isonga mu manota menshi mu gihugu harimo n’imfura za 12YBE, ku buryo bigaragara ko nta tandukaniro mu mitsindire ryagaragaye hagati y’amashuri yari asanzwe ndetse na 12YBE yari ikoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bwa mbere.
Yagize ati “Mu by’ukuri iyo urebye abana uko batsinze ubona 12YBE barakoze neza muri rusange, ndetse nidukora ubusesenguzi bwimbitse hari n’amashuri tuzasanga muri yayandi abana bakoze neza mu rwego rw’igihugu, harimo abiga muri za 12YBE[…] Amashuri yatsinze neza ku rwego nk’urw’ayandi acumbikira abanyeshuri cyangwa ay’abihaye Imana.”
Gasana yemeza ko intsinzi y’aba banyeshuri ari igitego 12YBE itsinze, kuko iki kizamini bakoze bwa mbere cyafatwaga nk’igerageza ry’imyigire n’imitsindire y’aba banyeshuri bize muri iyi gahunda ya leta igamije uburezi budaheza.
Ati “…icyo bivuze ni uko gahunda yashyizweho muri 2009, kugira ngo abana b’abanyarwanda bose bashobore guhabwa amahirwe yo kwiga yageze ku cyo yari yashyiriweho. kuko ibi bizamini byari nk’igeragezwa ryo kuvuga ngo ese ya gahunda yashyizweho hashize imyaka 5 cyangwa 6, yatanze iki? Icyo ni cyo cya mbere aya manota agaragaje.”
Ku bw’uyu muyobozi, ngo imitsindire y’aba banyeshuri ni gihamya cy’uko amashuri bigamo ari nk’andi yose, ndetse nta n’impamvu yo kuyita amazina yihariye. Bityo, nta mubyeyi cyangwa umunyeshuri wari ukwiye guterwa ipfunwe no kuyigamo, kuko imyigire yabo idahabanye na gato n’iy’abajya kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri.
Ati “Ikindi bivuze ni uko bitanze ubutumwa bw’uko aya mashuri ari nk’andi yose.Twari dukwiye no kurekera kuyita amazina yayo y’umwihariko, kubera ko ni amashuri yisumbuye nk’ayandi yose. Hari n’andi mashuri yigenga afashwa na leta yiga ataha. Kuba ishuri ridacumbikira abanyeshuri ntabwo ryashakirwa izina ry’umwihariko, kuko ntabwo kwiga utaha ari ikibazo. Ibyo rero bitange ubundi butumwa ko aya mashuri na yo ntabwo ababyeyi kimwe n’abandi kuyagana byabatera ipfunwe.”
12YBE yongereye umubare w’abakoze ibizamini bya leta umwaka ushize, kuko abakoze bavuye kuri 30,788 muri 2013, bagera kuri 45,957 muri 2014.
Kuba abanyeshuri barangiza amashuri bariyongereyeho abize gahunda ya 12YBE ntibyakomye mu nkokora na mba ijanisha ry’imitsindire, kuko mu mwaka wa 2013 abarangiza bari batsindiye kuri 88,8%, n’aho muri 2014 imitsindire yarazamutse bagera kuri 89,1%.
Muri gahunda z’ikinyagihumbi (MDGs), u Rwanda rwiyemeje guharanira uburezi budaheza, intego rwashimiwe ubwo harebwaga aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa iyi ntego.
Iyi gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 iri mu byo Perezida Paul Kagame yari yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2010 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, iyi gahunda ikaba yaraje yunganira indi yari yaratangijwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, yemereraga abanyeshuri biga mu cyiciro rusange kwigira ubuntu.
Mu mwaka wa 2008 hatangijwe gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, yakurikiwe n’iy’imyaka 12. Kimwe mu byari bigamijwe ni ugushyigikira gahunda yo kugeza uburezi budaheza kuri bose, nta wuvuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye birimo ubukene.
Icyo gihe umubare w’abigaga amashuri yisumbuye warazamutse kubera ko abana babashije kwiga bataha iwabo ndetse byoroheye n’ababyeyi ku bibazo by’amikoro.
Icyegeranyo kigamije kureba uko ibihugu bishyira mu bikorwa uburezi budaheza cyakozwe n’ishami rya Loni rishinzwe uburezi n’umuco (UNESCO) mu mwaka wa 2014, cyagaragaje ko u Rwanda rwagabanyije umubare w’abatitabira ishuri ku kigero cya 85% mu myaka itanu irangiye.
Iki cyegeranyo cyasohotse ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2014, cyashimangiye ko u Rwanda, Vietnam na Laos ari byo bihugu biza mu myanya itatu ya mbere ku Isi mu guteza imbere uburezi.



















TANGA IGITEKEREZO