Iyi nkuru yasohotse ku wa 21 Gashyantare 2022, ivuga ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal agamije guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda ari gahunda igamije gukingira ikibaba amabi rukora no guhuza amaso y’abantu.
Ni inkuru uhereye ku mutwe ukagera ku musozo yuzuyemo amakuru umuntu atatinya kuvuga ko ari ibihuha. Urugero, iki kinyamakuru kivuga ko Abanyarwanda babayeho mu buzima bwo guterwa ubwoba ndetse no kwicwa kwa hato na hato. Ibi byose nta kimenyetso na kimwe The Mirror igaragaza kibishyigikira cyangwa umuturarwanda watanze ubu buhamya.
Ibi byose bikomeje gukorwa mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, hazasomwa umwanzuro ku bujurire bwatanzwe mu rubanza ruregwamo abarimo Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Muri uyu murongo wo guharabika u Rwanda, iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko bitumvikana uburyo u Rwanda rutera inkunga amakipe akize ku Isi nka Arsenal na Paris Saint Germain mu gihe ruri mu bihugu 20 bikennye ku Isi.
Ibi nabyo sibyo kuko amasezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe ntabwo ari ayo gutera inkunga ahubwo ajyanye n’ubucuruzi bushingiye ku kumenyekanisha ibikorwa by’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Mu bihe bitandukanye abayobozi b’u Rwanda bagiye bakunda kugaruka ku nyungu rufite mu kuba rwaragiranye amasezerano na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.
Mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwagaragaje ko amasezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal rumaze kuyakuramo inyungu ibarirwa muri miliyari 36 Frw. Umubare w’abasura u Rwanda bavuye mu Bwongereza mu 2019 wazamutseho 5% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2018, uyu nawo ni undi musaruro wa Visit Rwanda.
RDB kandi yatangaje ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.
Inyungu kandi y’ubwo bufatanye RDB igaragaza ko ibonekera mu mubare w’abatangiye gukurikira ibikorwa byo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) aho ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ababikurikira biyongereye ku kigero cya cya 100 % , kuri Instagram biyongeye ku kigero cya 507 %, kuri Twitter biyongera ku kigero cya 72 % naho kuri Facebook biyongeyere ku kigero cya 44 %.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yigeze kugirana n’umunyamakuru wa L’Equipe yo mu Bufaransa, Philippe Le Gars, yavuze ko hari inyungu u Rwanda rufite mu kugirana imikoranire n’amakipe ya Arsenal FC na Paris Saint-Germain.
Ati “Buri wese afite inyungu muri ubu bufatanye, haba Arsenal, PSG, natwe. Visit Rwanda imeze nk’ikirango, birashoboka ko bigitangira abantu batari bacyitayeho, ariko kuva ubwo bagishyize mu mitwe yabo kandi ni cyo twashakaga.”
Yavuze ko kuba icyo kirango cyamenyekana bizatuma abantu bacyibazaho, bakibaza ikiba mu Rwanda gituma rwamamazwa gutyo.
Ati “Bazashaka ibyerekeye Igihugu nuko baze kugisura. Mu gihe baje, bazamenyekanisha Igihugu cyacu.”
Guharabika Visit Rwanda, Umuvuno mushya kuri Kanimba
Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, umukobwa we ntiyahwemye gukubita hirya no hino kugira ngo se afungurwe atitaye ku buremere bw’ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho biturutse ku bitero umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi wagabye ku Rwanda.
Ku ikubitiro yahereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi agaragaza ko iki gihugu gikwiye guhaguruka kigashyira igitutu ku Rwanda kugira ngo se arekurwe. Yitwazaga ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Muri iyi nteko hari bamwe bamwumvise batangira gushyira mu bikorwa iki cyifuzo nubwo ntabyo nta musaruro byatanze. Carine Kanimba ntiyagarukiye aha ahubwo yageze no kwa Joaquin Castro uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ntawe uzibagirwa uburyo Joaquin Castro yahawe inkwenene ubwo yavugaga ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo Rusesabagina Paul uri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda arekurwe.
Nyuma yo kubona ko izi nzira zose nta musaruro ziri gutanga, Carine Kanimba arasa n’uwamaze guca undi muvuno, ahitamo gutangira guharabika gahunda ya Visit Rwanda ku buryo no mu minsi ishize yasabye Arsenal guharika amasezerano ifitanye n’u Rwanda.
Uyu mukobwa aherutse kubwira iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza ko ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Arsenal ari uburyo “abayobozi barwo bakoresheje mu kuyobya uburari ngo berekane ko ibintu byose bimeze neza”.
“Gahunda ya Visit Rwanda igamije guhisha ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu kugira ngo igihugu kigaragare nk’aho abantu bishimye kandi atari ko biri. Guverinoma y’u Rwanda iri guhura n’igitutu cy’amahanga[...] uburyo bwonyine bwo kubyihunza ni ugukoresha siporo kuko bazi ko abantu bayikunda.”
Arsenal yabiteye utwatsi
Kuva Carine Kanimba yakwandikira Arsenal ayisaba guhagarika ubufatanye ifitanye n’u Rwanda ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwigeze butangaza. Ndetse ubwo ishami rya The Mirror ryandika umupira w’amaguru ryabazaga iyi kipe icyo ibitekerezaho, umuvugizi wayo yavuze ko imikoranire bafitanye n’u Rwanda igamije ubucuruzi gusa.
Ati “Kuva ubufatanye bwacu bwatangira mu 2018, twatahirije umugozi umwe mu kugaragaza amateka, umuco, umurage n’impinduka ziri mu Rwanda, ibi twabikoze mu kumenya abantu iki gihugu nk’ahantu heza ho kujya mu biruhuko.”
“Mu mwaka nyuma y’uko ubufatanye butangiye, amafaranga u Rwanda rukura mu bukerarugendo yazamutseho 17% ndetse ba mukerarugendo barusura bavuye mu Burayi biyongereyeho 22%. Uku kwiyongeraho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, haboneka amafaranga bashobora gusura mu zindi nzego, ibihumbi by’abaturage bikava mu bukene ndetse n’abaturage bagafashwa kwigira.”
Iyi kipe yakomeje ivuga ko ubufatanye bwayo n’u Rwanda bazakomeza kuba muri uyu murongo ntiyagira icyo itangaza ku birego bya Carine Kanimba.
Kugeza ubu Rusesabagina Paul ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda ndetse Ubushinjacyaha buherutse gusaba ko Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro umwanzuro w’Urukiko Rukuru w’uko uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yafungwa imyaka 25, bushimangira ko akwiye gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyo aregwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!