00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibohora nyako ni ukwigobotora ubukene- Harebamungu

Yanditswe na

UWINGABIYE Denys Basile

Kuya 30 June 2014 saa 06:50
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias asanga kwibohora nyako ari ukwigobotora mu bukene. Ibi yabitangarije abaturage bo mu Kagari ka Wimana mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ubwo yifatanyaga na bo mu muganda usoza ukwezi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/06/2014.
Muri uyu muganda, abaturage bakoze umuhanda ahateganyirijwe umudugudu, banacukura ahazanyura umuyoboro w’amazi azakoreshwa ku ivuriro [Poste de Santé] ryubatswe (…)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias asanga kwibohora nyako ari ukwigobotora mu bukene. Ibi yabitangarije abaturage bo mu Kagari ka Wimana mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ubwo yifatanyaga na bo mu muganda usoza ukwezi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/06/2014.

Muri uyu muganda, abaturage bakoze umuhanda ahateganyirijwe umudugudu, banacukura ahazanyura umuyoboro w’amazi azakoreshwa ku ivuriro [Poste de Santé] ryubatswe n’abaturage b’aka Kagari.

Nyuma y’umuganda, abaturage bagejejweho ibiganiro mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora, wizihizwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Mu kiganiro bahawe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias, yababwiye ko kwibohora ari ukwigira no kwigobotora ubukene.

Harebamungu Mathias

Yagize ati “Kwibohora nyako ni ukwigobotora ubukene, ni ukwibohora ku kintu cyose cyakubuza kubaho. Kwibohora nyako ni ukwigira utagombye gutegera amaboko abo hanze”.

Harebamungu yashimiye abaturage uko biteza imbere, aho mu rwego rwo kwigira, biyubakiye ivuriro rito bakoresheje imiganda, imisanzu n’inkunga y’ubudehe.

Akaba asaba aba baturage gukomeza guhuza imbaraga zabo bubaka Igihugu kandi bakarinda ibyagezweho, bafatanyije n’izindi nzego kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyamasheke Major Rwabinumi David waganirije abaturage ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yavuze ko uru rugamba rwakozwe n’abanyarwanda. Iyi ikaba ari yo mpamvu nyuma yo kurutsinda [urugamba] batadamaraye ahubwo batangiye gukora ibikorwa byubaka igihugu, bikura mu bukene.

Nyuma y’imyaka 20 abaturage nabo bagaragaza ko bibohoye koko, kandi bigaragarira mu bikorwa by’iterambere nk’uko byatangajwe na Sezibera Elias, umwe mu batuye akagari ka Wimana.

Minisitiri Harebamungu (uwambaye ingofero itukura) afatanya n'abandi umuganda

Sezibera yagize ati “Mbere ya 1994 nta mashuri twagiraga ariko ubu dufite ishuri ry’intangarugero mu gutsindisha. Ikindi kandi tumaze kubona ubushobozi kuko twiyubakiye n’Ivuriro rivuye mu maboko yacu”.

Yakomeje avuga kandi ko bazakomeza bakagera kuri byinshi kuko ubushake n’imbaraga babyifitiye.

Bari hafi kwiyuzuriza inyubako y'ivuriro

Ibiganiro nk’ibi byabereye mu midugudu nyuma y’umuganda, bikaba biri mu rwego rwo kwitegura guhimbaza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages