Mu biganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Jean de Dieu Mucyo yagiranye na komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena mu ntangiriro za Gashyantare, yagaragaje ko komisiyo ayoboye iteganya kwifashisha Abanyarwanda bari muri Diaspora mu kwihutisha ubu bukangurambaga.
Yagize ati “ Turashaka kurushaho kwifashisha Abanyarwanda baba muri Diaspora mu guhangana n’ibibazo byo guhakana no gupfobya Jenoside n’amacakubiri.” Mucyo yongeyeho ko bafite gahunda yo kubaka mu bihugu bitandukanye ibimenyetso bisobanura Jenoside.
Uyu muyobozi yasobanuye ko nubwo hari ahubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ngo gahunda nk’iyi izakomeza uko hagenda haboneka amakuru y’uko muri ibyo bihugu harimo imibiri y’abazize Jenoside bajugunwe mu nzuzi ari bazima cyangwa bamaze kwicwa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko Mucyo yijeje abasenateri ko hazubakwa ibimenyetso bisobanura Jenoside yakorewe Abatutsi byinshi bishoboka mu bihugu bitandukanye, biteye nk’icyubatswe mu Bufaransa umwaka ushize.
Ati “Inkuta ziriho ibimenyetso byo kwibuka Jenoside biri kubakwa hirya no hino ku Isi, ibi bigafasha abantu kwibuka banamenya ukuri ku byabaye mu Rwanda. Nubwo inzira ikiri ndende, intambwe tumaze kugeraho ni iyo kwishimirwa.”
Mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bose bitabire ibikorwa byo kwibuka kandi babigire ibyabo, muri 2013, CNLG ifatanyije n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside bemeranyije ko igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu kizajya kiba rimwe mu myaka 5, uhereye umwaka ushize.
Ibikorwa byo kwibuka birimo n’icy’uyu mwaka bizajya bikorerwa ku rwego rw’umudugudu.
Senateri Chrysologue Karangwa yasabye ubuyobozi bwa CNLG kwihutisha ibikorwa byo kubaka no kwagura inyubako z’inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu biri muri gahunda, kugira ngo ibikorwa byo kwibuka muri Mata bizasange ibyinshi byaruzuye.



















TANGA IGITEKEREZO