00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibuka 23: Abantu 24 batawe muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 April 2017 saa 10:41
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuva mu ntangiriro za Mata 2017, Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza kuwa 13 Mata, abantu 24 bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bikorwa no mu magambo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yatangarije RBA ko nubwo umutekano mu gihugu wari umeze neza ugereranyije n’imyaka yashize mu bihe byo kwibuka, hari abantu bafatiwe ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga kuri raporo y’umutekano yo mu gihugu hose, ACP Badege yagize ati “Ntihabuzemo ingero nk’uko n’imyaka yashize zagiye ziboneka z’abantu bakigaragaraho imvugo cyangwa ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Dufite amadosiye 24 yarangiye cyangwa ari kurangizwa n’Ubushinjacyaha, akurikiranyweho abagaragayeho imvugo ndetse n’ibikorwa nk’uko mwagiye mubyumva.”

ACP Badege asobanura ko abenshi mu bafashwe ari abantu batitabira ibikorwa byo kwibuka, babazwa impamvu bakisobanura ko bitabareba, abahura n’abaturanyi babo bakababwira amagambo akomeretsa nko kwibutsa umuntu ko ari Umututsi ntacyo yarokokeye n’ubundi azicwa ndetse n’ibikorwa by’ihohotera.

Muri ibyo bikorwa yatanze urugero rw’inka y’uwarokotse Jenoside wo mu Karere ka Kicukiro yishwe, aho batatu bakekwa kubigiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi. Muri Rubavu, abantu batatu bakekwaho gutwika inzu y’umukecuru w’imyaka 80 warokotse Jenoside nabo batawe muri yombi.

ACP Badege avuga ko nubwo hari abantu bakigaragaraho amagambo n’ibikorwa by’ingengabitakerezo ya Jenoside, hari icyizere ko izacika kuko ubu abenshi bafatwa ari abantu bakuze, bitanga icyizere ko mu bana ingengabitekerezo ari nke.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Theos Badege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages