00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Kwibuka Jenoside bituma twiyubakamo ishyaka n’ubutwari bwo kongera kubaho”

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 26 April 2013 saa 10:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kwiyubakamo ishyaka n’ubutwari bwo kongera kubaho, kugira ngo abanyarwanda bongere basane imitima, bityo bibe intango yo guharanira iterambere ry’igihugu cyabo.
Yabitangariye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi ubwo kuri uyu gatanu tariki ya 26 Mata 2013 yifatanyaga n’abaturage ba Kamonyi, mu kwibuka Abatutsi baguye ku Mugina muri Mata 1994.
Minisitiri Mitali Protais yagize ati “ Kwibuka (…)

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kwiyubakamo ishyaka n’ubutwari bwo kongera kubaho, kugira ngo abanyarwanda bongere basane imitima, bityo bibe intango yo guharanira iterambere ry’igihugu cyabo.

Yabitangariye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi ubwo kuri uyu gatanu tariki ya 26 Mata 2013 yifatanyaga n’abaturage ba Kamonyi, mu kwibuka Abatutsi baguye ku Mugina muri Mata 1994.

Minisitiri Mitali Protais yagize ati “ Kwibuka ni ugusubiza amaso inyuma tukibukiranya amateka mabi yaranze iki gihugu ariko nanone uyu mwanya ni uwo guha agaciro abatutsi bazize Jenoside”. yongeraho ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bongere bumve ko ari abavandimwe, babane mu mahoro.

Minisitiri Mitali yasabye abaturage ba Mugina gutanga amakuru y’ahantu hose hari abishwe batari bashyingurwa mu cyubahiro kuko ari inkingi yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Guverineri Munyantwari Alphonse Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo we yagarutse ku kaga Abatutsi bahuye nako ko kwicwa na Leta yariho icyo gihe uko ubutegetsi bwagiye busimburana. Ashingiye kuri aya mateka mabi, Munyantwari yasabye buri wese kumva ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubaho, ko ntawe ufite ububasha bwo kuvutsa ubuzima mugenzi we.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yibukije abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka, ko Abanyarwanda aribo bafite urufunguzo rw’ibisubizo ku bibazo igihugu cyasigiwe na Jenoside. Yasabye buri wese kwita ku bacitse ku icumu; barimo imfubyi, abapfakazi n’incike kugira ngo nabo bashobore guhangana n’ibibazo by’ubuzima butoroshye barimo.

Mu buhamya bwe, Mukurukarabye Goretti yavuze ko abahoze ari abaturanyi babo, inshuti n’abavandimwe aribo bahindukiye bakabagabaho ibitero byo kubica bafatanyije n’interahamwe n’abasirikari b’icyo gihe. Uyu mubyeyi yasabye buri wese gukunda mugenzi no guha agaciro ikiremwamuntu.

Umuhango wo kwibuka waranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 35 yashyinguwe mu rwibutso rwa Mugina. aho banashyize indabo ku mva z’urwo rwibutso rusanzwe rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 34 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo 1994.

Abandi bayobozi bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku Mugina
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Munyantwari Alphonse atanga ibiganiro ku baturage ba Mugina
Minisitiri Mitali yandika mu gitabo abashyitsi bandikamo ku rwibutso rwa Mugina
Madamu Goretti atanga ubuhamya ku nzira y’umusaraba yaranze ubuzima bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages