00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka Jenoside niwo musingi wo kubaka ubunyarwanda – Minisitiri Uwacu

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 10 May 2015 saa 11:37
Yasuwe :

Abanyarwanda barasabwa kuzirikana ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ari umusingi wo kubaka ejo hazaza h’igihugu kandi buri wese akumva ko agomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ibi Minisitiri w’Umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne, yabitangarije ku rwibutso rw’abazize Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge; ubwo kuwa gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2015 abaturage bo mu karere ka Kamonyi n’inshuti zabo bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri ako Karere.

Minisitiri Uwacu yavuze ko bifitiye akamaro abanyarwanda b’iki gihe cya none ndetse n’igihe kizaza.

Yagize ati “Tugomba guhora twibuka, kuko niwo musingi wo kubaka ubunyarwanda bityo tukimakaza ubumwe bwacu kandi kwibuka ni inshingano."

Minisitiri w'umuco na Siporo, Uwacu Julienne

Ku birebana no gukomeza gusigasira ukuri hagamijwe kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Minisitiri w’umuco na siporo yasabye abitabiriye uwo muhango, kuvugisha ukuri bagatanga amakuru ku hantu haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye umuntu.

Nyuma yo kurokoka Jenoside,Madame Uwiragiye Francoise utuye mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugalika. Mu buhamya bwe yavuze ko abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kandi ibitero babigabweho n’abari abaturanyi babo bafatanyije n’interahamwe n’abasikikari bo ku butegetsi bwariho icyo gihe.

Uwo mubyeyi yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabashije kumurokora zikanahagarika Jenoside ubu u Rwanda rukaba rufite ubuyobozi bwiza, bushyira imbere inyungu z’abaturage.

Guverineri Alphonse Munyantwari uyobora intara y’Amajyepfo yasabye abaturage kumenya agaciro k’ubuzima bakirinda icyo aricyo cyose cyabakururira umwiryane, amacakubiri n’ivangura. By’umwihariko yasabye ababyeyi kwirinda ingengabiterezo ya Jenoside; ahubwo bakabiba urukundo,ubworoherane n’amahoro mu miryango yabo.

Umuhango wo kwibuka ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, waranzwe n’ubutumwa bwo gumuhuriza abacitse ku icumu, amasengesho yo gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse no gushyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 47.

Guverineri Alphonse Munyantwari uyobora Intara y’Amajyepfo
Minisitiri Uwacu ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Uwo muhango wo kwibuka witabiriwe n'abaturage benshi bo mu karere ka Kamonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages