00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka kudashingiye ku kuri kuba gucagase -Senateri Prof. Karangwa

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 20 April 2013 saa 10:15
Yasuwe :

Senateri Prof. Chrysologue Karangwa atangaza ko Abanyarwanda bose bagomba gushira amanga bakabwizanya ukuri ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze, ntibiharirwe abacitse ku icumu rya Jenoside gusa.
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye mu murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, wabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2013, Senateri Prof. Chrysologue Karangwa wifatanije n’abatuye Umurenge wa Muhima, mu butumwa yatanze yagize ati “Ngira ikibazo ko aho mpamagarwa gutanga ibiganiro, (…)

Senateri Prof. Chrysologue Karangwa atangaza ko Abanyarwanda bose bagomba gushira amanga bakabwizanya ukuri ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze, ntibiharirwe abacitse ku icumu rya Jenoside gusa.

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye mu murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, wabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2013, Senateri Prof. Chrysologue Karangwa wifatanije n’abatuye Umurenge wa Muhima, mu butumwa yatanze yagize ati “Ngira ikibazo ko aho mpamagarwa gutanga ibiganiro, abatanga ubuhamya ari abari bihishe. Nkibaza niba mu bisenge by’amazu, mu rufunzo cyangwa mu myobo harabaga amateleviziyo yerekanaga ibirimo biba.”

Avuga ko ababonye ibyabereye mu mayira bakwiye kubivuga, Abanyarwanda bose bakibukiranya ibyabaye kandi bakabirebera mu ndorerwamo imwe y’ukuri. Agira ati “Kugira ngo dushobore kubaka igihugu cyacu ni uko tubwizanya ukuri kuko kwibuka kudashingiye ku kuri kuba gucagase.” Ibi ngo bikwiye kujyana no gusaba imbabazi ku bakoze ibyaha no kuzitanga ku bahohotewe.

Senateri Prof. Karangwa yavuze ko kwibuka bigomba kubaho ku mpamvu z’uko igihugu gifite ibikomere byakomotse ku banyarwanda ubwabo bikoze mu nda,no kuba ari ngombwa kwibukiranya ko Jenoside yateguwe binyuze muri politiki y’imiyoborere mibi.

Karangwa Jean Paul warokokeye muri Ste Famille, arokowe n’ingabo za FPR Inkotanyi mu buhamya bwe yavuze ko mu cyahoze ari Segiteri Rugenge na Muhima habereye ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi bari bahungiye muri Ste Famille, St Paul na Sera, kimwe n’abatarabashije gusohoka mu ngo zabo bakabatsindamo, tariki ya 19 Mata 1994.
Aha bahiciraga Abatutsi bababwira ko babajyanye kuri CND bagereranyaga n’aho Inkotanyi zari ziri icyo gihe, ari na zo zaje gutabara bake muri uyu murenge, nk’uko byavuzwe na Sadamu Gasasira wari uhatuye.

Ubu bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe zaturukaga aho bita “kwa Kabuga” bari biganjemo abakarani ngufu bakoreraga muri ako gace, bikanavugwa ko Kabuga ubwe na we yabigizemo uruhare rukomeye.

Kayiranga Hadji uhagarariye Ibuka mu murenge wa Muhima, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite imanza z’imitungo zitararangizw,a basaba inzego z’ubuyobozi kubigira inshingano zabo, kandi ko aka gace kashyirwamo ibimenyetso by’amateka y’ibyahabereye bitabangamiye igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.

Ibi bikorwa byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) rurangirira ahari hariswe kuri CND hiciwe Abatutsi barenga 600.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages