Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku wa 13 Mata 2013, mu Murenge wa Kabarondo Akarere ka Kayonza, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye buri munyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashingira ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda.
Gasinzigwa Odda yasabye abaturage b’uyu murenge kurwanya ikibi cyose cyahembera amacakubiri n’inzangano mu bantu.
Yagize ati “Kwibuka nyako ni uguharanira ko Jenoside itazongera kubaho, tukibuka twubaka, dufatanya, twirinda ibibazo by’amacakubiri, kwironda, imvugo zisesereza zikanakomeretsa abarokotse, n’ibindi bikorwa bisenya”.
Gasinzigwa ushinzwe Akarere ka Kayonza by’umwihariko, yakomeje asaba abaturage guharanira kugira umuryango muzima, wubakiye ku ndangagaciro z’ubupfura n’urukundo barwanya ikibi.
Mugabo John Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashimye abaturage bagaragaje ibikorwa bitandukanye muri iki cyumweru, avuga ko hari intambwe nziza irimo guterwa kuko abantu batangiye kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese.
Yavuze ko gukomeza gufasha no kuba hafi y’abarokotse bizatuma umuryango nyarwanda urushaho kuba mwiza, abasaba no kubereka aho ababo baguye kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.
Munyabuhoro Ignace uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kayonza yasabye umuntu wese waba uzi ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga amakuru y’aho imibiri yabo iherereye.
Yakomeje avuga ko abarokotse bagikeneye kwegerwa, gusurwa no kuganirizwa, kuko bibatera imbaraga ntibaheranwe n’agahinda.
Abitabiriye iyi mihango bunamiye inzirakarengane zisaga 3,000 z’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rw’i Kabarondo, banashyira indabo ku mva bashyinguyemo.



















TANGA IGITEKEREZO