00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka21: Abakozi ba BRD basabwe kwimakaza “Ndi Umunyarwanda”

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 25 April 2015 saa 12:36
Yasuwe :

Mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) n’icyahoze ari “Caisse Hypothecaire du Rwanda” hamwe n’abakiriya b’izo banki zombi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hasabwe ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yimakazwa hagamijwe kwirinda gusubira mu byabaye.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mata 2015, kikaba cyitabiriwe n’abayozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, iza banki, abakozi ba BRD, abakomoka mu miryango y’abari abakozi b’izo banki bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’inshuti zabo.

Urwibutso rw'abahoze ari abakozi ba BRD bishwe muri Jenoside

Mu butumwa bwahatangiwe hagarutswe ku kwimakaza imibanire izira urwikekwe, Alex Kanyankore umuyobozi wa BRD akaba yasabye ko “Ndi Umunyarwanda” yimakazwa muri BRD no mu banyarwanda muri rusange hagamijwe guhangana n’uko ibyabaye bitazasubira.

Kanyankore yagize ati “Abanyarwanda hafi twese, ibikomere bya Jenoside bitugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi…igisumba byose ‘Ndi Umunyarwanda’ izakomeze kugira ngo tuzakomeze turwanye ahaturuka umwuka mubi wadusubiza aho twavuye.”

Abakoraga Jenoside bari bagambiriya kwica Ejo hazaza h’igihugu

Kanyankore yavuze ko Jenoside yakoranywe ubugome burenze kamere kuko abayikoraga bashakaga kwica n’ahazaza h’igihugu.

Yatanze urugero rw’abakozi bishwe bakoraga muri BRD barimo n’uwari umuyobozi wayo, aho yagize ati “Abakoraga Jenoside bagenderaga ku bwoko ariko bavuga bati reka twice ejo hazaza h’igihugu.”

Akaba yashimangiye ko “Ndi Umunyarwanda” ari umuti w’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo bityo ikaba izakomeza gucengezwa mu banyarwanda bose bityo ibyabaye ntibisubire.

Mwibuke ariko mucye no ku mutima

Pasiteri Antoine Rutayisire watanze ubutumwa yifashishije ijambo ry’imana, yasabye abari aho kwibuka biyubaka, ariko kandi banaharanira gucya ku mutima no kubana nta rwikekwe.

Yifashishije ijambo ry’imana ryabwiwe abayisiraheli, ati “Mwibuke ariko mwibuke n’ibyo mufite ku mutima. Mwe gucayuka ahubwo mwere.”

Pasiteri Antoine Rutayisire n'uwari uhagarariye CNLG bacana urumuri rw'Icyizere

Aha akaba yatanze urugero rw’amazi acayutse umwanda witekeye hasi wayakozamo agati yamazi akaba yasubira gusa nabi, bityo aboneraho gusaba ko hatabaho gucayuka ahubwo habaho kwera.

Yasabye ko kwibuka byajya bituma abantu barushaho kuba beza netse anasaba ko abanyarwanda baharanira kubana nta rwikekwe hagati yabo.

Guhangana n’abapfobya Jenoside

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne yasabye ko hongerwa imbaraga mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekerezo yayo, dore ko ngo yiganje mu bakiri bato ahanini bikaba biterwa n’ababyeyi babo bayibakongezamo.

Akaba yasabye ko hakomeza gahunda zigamije kubaka ubumuntu buzima.

Muri gahunda zijyana no kwibuka, BRD ikomeza gufata mu mugongo imiryango y’abari abakozi bayo, aho ibafasha mu buryo butandukanye, burimo kurihira amashuri abana, gufasha abapfakazi kandi banki inizeza ko izakomeza kubaba hafi.

Umuyobozi wa BRD ati “Turacyari kumwe kandi amakuba mwagize ntago ari ayanyu gusa ahubwo turayafatanyije.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages