00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka21: COPEDU yatanze miliyoni ebyiri zo kubungabunga urwibutso rwa Jenoside

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 6 May 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi b’ikigo cy’imari iciriritse COPEDU LTD bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abahitanywe na yo, batanga n’inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo kurwitaho.

Igikorwa cyo Kwibuka cyakozwe na COPEDU kuri uyu wa 6 Gicurasi 2015, cyabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ihakana n’ipfobya, rwakozwe n’abayobozi n’abakozi b’icyo kigo cy’imari, rwatangiriye ku Kinamba mu Karere ka Gasabo bagana ku rwibutso rwa Kigali.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga 250,000 y’inzira karengane zazize Jenoside, abayobozi n’abakozi ba COPEDU banasura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, maze basobanurirwa amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Gasigwa Festus, Umuyobozi mukuru wa COPEDU, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari inshingano za buri Munyarwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda bazize Jenoside bari abavandimwe, ababyeyi, inshuti n’abana bacu. Ni ngombwa rero ko tubibuka. Uyu munsi twasuye urwibutso, kugirango twibutswe amateka n’ubwo bamwe twari dusanzwe tuyazi. Kwibuka rero bituma abantu bamenya aho bavuye ndetse bakamenya n’aho bagana.”

Gasingwa yakomeje avuga ko kuri uyu munsi batanze inkunga ya miliyoni ebyiri (2,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko basanzwe bifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanafata mu mugongo abacitse ku icumu batishoboye, babaremera mu bikorwa bitandukanye.

Buri mwaka abanyarwanda muri rusange, ibigo bya Leta n’ibyigenga ndetse na za Minisiteri, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko habaho igikorwa cyo gusura inzibutso ziri hirya no hino mu gihugu.

COPEDU ni ikigo cy’imari iciriritse kuva mu mwaka wa 2012, kikaba cyarahoze ari Koperative COOPEDU.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages