00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka23: Abanyarwanda basabwe gushimangira ubushake bwabo mu kurwanya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2017 saa 08:20
Yasuwe :

Kuwa 7 Mata 2017, imihango yo kwibuka ku rwego rw’Igihugu ndetse n’urw’Umudugudu iratangizwa n’icyumweru cy’Icyunamo. Muri icyo cyumweru,Abanyarwanda mu gihugu hose bazashimangira ubushake bwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banatekereze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 23 ishize.

Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa kuwa 13 Werurwe 2017, gisozwe n’umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira ibikorwa bibi bya guverinoma y’abicanyi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho". Kwibuka kuri iyi nshuro ni umwanya ku Banyarwanda b’ingeri zose wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi banasure inzibutso za Jenoside zishyinguyemo izo nzirakarengane.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne avuga kuri iki cyumweru cyahariwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, yagize ati “ Abanyarwanda baza ku nzibutso Kwibuka ababo bakundaga no kwigira ku mateka mabi banyuzemo.Nk’Igihugu,tuvoma imbaraga mu mateka akomeye ababaje twanyuzemo kandi ntidushobora kwemera ko amahano nk’ariya yongera kubaho. Tuzahora twibuka tunasangize abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko tugenda twiyubaka kandi tuzakomeza kubaka no kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ibi bikazaba ishingiro ry’ahazaza heza h’Abanyarwanda bose”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .