Ku itariki ya 12 Mata 2017, nibwo Minisitiri y’Uburezi yibutse abari abakozi b’iyahoze ari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco n’ibigo bitandukanye byari bizishamikiyeho.
Minisitiri Papias yavuze ko intwaro mbi yifashishijwe muri Jenoside ari ukubiba urwango n’amacakubiri, hagati y’abantu basanzwe basangiye byinshi birimo n’igihugu, kandi ko nta handi yacuriwe hatari muri Minisiteri y’Uburezi.
Ati “ Kugira ngo abantu bigishe ubugome, babibe amacakubiri, bigishe urwango, kugira ngo birambe ubundi byigishwa bihereye mu bana bato. Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubundi yigishijwe igihe kirekire kandi yigishwa ihereye mu rubyiruko.”
Yakomeje agaragaza ko kuri ubu bishimira ko hari politiki y’uburezi isobanutse, kandi iha buri wese amahirwe yo kugera ku burezi bwubaka ubumuntu, binyuze mu nteganyanyigisho ivuguruye yigisha amateka atagoretse.
Hakizimana Justin, wari ufite umuvandimwe witwa Valentin Habiyambere wakoraga mu icapiro rya leta akaza kwicwa muri Jenoside, yatanze ubuhamya bw’itotezwa bahuye naryo mu mashuri, bikanamuviramo gucishiriza amashuri.
Yakomeje agaragaza ko nubwo Jenoside yamusigiye ibikomere birimo kumutwara abana batatu n’abavandimwe, yishimira ko nyuma y’uko ihagaritswe yafashijwe kwiyubaka, ndetse agasubira mu ishuri akabasha kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza afite imyaka 49.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Dr Ustah Kayitesi, watanze ikiganiro ku ruhare rw’imiyoborere muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu kubaka igihugu nyuma y’uko ihagaritswe, we yavuze ko kuri ubu nta munyarwanda n’umwe ufite uburenganzira busumba ubw’undi mu kugena aho igihugu kigana.
Ati “Twaba dufite inshingano zisumbana, kuko niko umuryango iyo wiyubaka ubigenza; ariko buri umwe afite inshingano kandi z’ibanze […]. Ntabwo turashira impumu, nta nubwo twifuza kuzishira kuko turacyashaka kubaka u Rwanda rwiza kandi rufite aho runagana.”
Ni ku nshuro ya Karindwi Minisiteri y’Uburezi yibuka abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubu amazina y’abagera kuri 77 akaba ariyo amaze kumenyekana.




















































[email protected]
Amafoto: Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0