00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka23: Yatanze ubuhamya bw’uko Se yadodeshejwe umushipiri yatangira gukira akicwa

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 8 May 2017 saa 12:26
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n’ubugome bw’indengakamere ku buryo hari abagiye bapfa bashinyaguriwe.

Ibi byabaye kuri se wa Yamuragiye Suzanna wo mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu buhamya yatanze tariki ya 16 Mata 2017, ubwo Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bubukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, bugatambutswa kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro,Yamuragiye yavuze byinshi bijyanye n’inzira y’inzitane yanzuyemo muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko na mbere ya Jenoside, Abatutsi batotezwaga no mu ishuri bakigishwa urwango, ko Abatutsi ari abagome ndetse ko badakwiye kubaho icyo gihe ngo abanyeshuri bahitaga bamuvugiriza induru.

Jenoside yakozwe n’abo biganye

Yamuragiye avuga ko ubwicanyi butangira, abanyeshuri biganagaga aribo birirwaga babirukankana bikagaragaza ko ibyo bigishwaga by’urwango bari barimo kubishyira mu bikorwa.

Avuga ko mu muryango wabo habanje kubaho ubwirinzi imiryango yabo ikajya ikumira ibitero ntibihagere ariko bikanga bikaba iby’ubusa bikaba ngombwa ko bahunga.

Se w’uyu mubyeyi ngo yari yaranze guhunga ndetse akavuga ko atazasiga inka ze ko atabasha kuba mu gihugu kitagira inka.

Ati “ Aho yabaga ahunga yose yaba ashoreye inka ze, tukamubwira ngo aze twiruke akanga, akavuga ko bazabanza kumwica kugira ngo bajyanye inka ze.

Twageze ahantu hitwa Runyangingo,twebwe tujya ahantu munsi y’urutare, papa bamutemye umutsi wo ku ijosi bamusiga atanapfuye, yarananiwe aryama ahantu ku nzira. Igihe nari nsubiye mu rugo kubwira mama ko data yapfuye nahuye n’abavuga ko mama na mukuru wanjye na bo bamaze kubatsinda mu gishanga.”

Uko badodesheje Se umushipiri n’urushinge

Yamuragiye ngo yaje kumenya ko se atapfuye abona abagiraneza bamuterura bamugarura iwe mu rugo ari na ho yadodewe ariko yamara koroherwa bikanga akicishwa amasasu.

Ati “ Mukuru wanjye ntabwo yari yapfuye bari bamucoce we na data bari baranegekaye bikomeye. Umugore wa mubyara wanjye yari intwari cyane; yafashe urushinge uru rudoda imyenda, afata umushipiri maze dufata data turamukomeza maze amudoda ku ijosi aho bari bamutemye riregarega. Twamukandishaga amavuta y’inka we na mukuru wanjye bikagenda byoroha.”

Nubwo ibyo byaye ndetse umusaza bikagaragara nk’aho arimo koroherwa ngo ku itariki 2 Gicurasi 1994 haje igitero simusiga.

Ati “ Uwo munsi twiriwe twirukanka ariko kuko papa na mukuru wanjye twari twabasize mu nzu batabasha kwiruka twasanze babarashe, twahise tubashyigura mu kiraro ndetse n’inyana yari isigaye nibwo bayijyanye.”

Uko yari yarabivuze babanje kumwica kugira ngo bajyanye inka yari asigaranye.

Yamuragiye uvuga agahinda yahuye na ko ndetse n’uburyo yabonye ubwicanyi ndengakamere , ngo abana ba musaza we babaciyemo kabiri ariko ntibataka.

Uko inzoka zarushije abantu impuhwe

Yamuragiye wahereye mu kwezi kwa Kane kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu yihishahisha, avuga ko inzoka zanze kumurya zikarusha ubumuntu abicanyi.

Ati “ Hari ubwo nari nihishe mu mwobo wari uri mu mizi y’igiti, biriwe birukankana abantu ndeba…. Byageze aho numva nasohoka mu mwobo ngo mbe nota izuba. Nagize akaga uwo munsi mbona ibisimba ariko birusha abahutu b’icyo gihe imbabazi .Niba muzi inzoka bita maduki, naribaza ngo nimpaguruka abantu baranyica, nimpaguma izo nzoka zirandya.”

“Zari inzoka ebyiri nini, umutwe wayo uba ungana n’uwipusi, nafashe udutaka nkazitera, bigeze aho mbona imwe iragiye indi nyitera utwatsi ikegura umutwe ikandeba ariko ntiyandya na yo irigendera, mbona ko zirushije impuhwe abantu.”

Yasabye abari aho bose kutaroga abana ngo babigishe ibijyanye n’amoko kuko yasanze ibyo abantu bigishijwe ari byo bagiye bashyira mu bikorwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages