Kuri uyu wa 12 Mata 2018 nibo abakozi b’ibitaro bya Oshen King Faisal bageze kuri uru rwibutso, nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane, bakaba banasuye ibindi bice birugize banasobanurirwa uburyo Jenoside yateguwemo n’uko inzirakarengane zihashyiguwe zishwe urw’agashinyaguro.
Umwe mu bayobozi mu bitaro bya Oshen King Faisal, Rangira Lambert, yavuze ko bajya ku rwibutso nk’abantu bakomeretse, kuko no mu bitaro byabo hari Abatutsi bari baharwariye bishwe.
Ati “Tuza nk’abantu bakomeretse, bababajwe kuko hari n’abiciwe muri biriya bitaro byacu. Iki rero ni igikorwa ngarukamwaka, aho tugira ngo buri muntu wese ukora muri Faisal n’imiryango yabo batibagirwa na rimwe ibintu byabaye muri iki gihugu.”
Nubwo bari basanzwe bafatanya n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, mu kuvura abo yasigiye ibikomere byo ku mubiri, Rangira avuga ko bateganya gushyiraho umwihariko wo kubavura ku buntu.
Ati “Dusanzwe dufasha abantu baza bazanywe na FARG, ariko kuri iyi nshuro ya 24 twafashe ingamba tunabiganiraho n’abayobozi ba IBUKA y’uko uyu mwaka bazaduha abantu bafite ibikomere bidasanzwe byaburiwe umuti, kugira ngo tubiteho tubavure.”
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Oshen King Faisal, Dr Joaquin Bielsa, yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye mu myaka 24 ashimishwa n’uburyo rukomeje kwiyubaka no guharanira iterambere.
Ati “ Kuri njye isomo rikomeye nsigaranye n’urugamba rw’iterambere, hashize imyaka 24 gusa Jenoside ibaye, iwacu muri Espagne haracyagaraga ibibazo byatutse ku ntambara yabaye mu myaka 80 ishize. Ndabona urugamba rw’iterambere i Kigali, abaturage baribuka ariko baharanira kwiyubaka, kongera kubaka ejo heza, kubaka igihugu.”
Bielsa yakomeje avuga ko kuza gusura urwibutso byatumye arushaho gusobanukirwa neza n’amateka ya Jenoside, kandi ibyabaye ari ukuri atari inkuru zo mu binyamakuru byandika cyangwa iby’amashusho, bityo abantu bose bakwiye gufatanya ntibizagire ahandi byongera kuba ku isi.
Ku itariki ya 10 Mata 1994 nibwo abasirikare barindaga Perezida Habyarimana barashe ibisasu bikomeye ku bitaro bya King Faisal, bica abarwayi 29 abandi 70 barakomereka.
Amafoto: Niyonzima Moise
























TANGA IGITEKEREZO