Ku wa 13 Mata 2018, nibwo abayobozi n’abakozi ba KCB bifatanyije n’abanyamuryango ba AVEGA kwibuka, igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigabiro n’urugendo rwo kuzirikana inzira itoroshye abahashyinguye banyuzemo.
Umuyobozi mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko yumva neza amateka ababaje ya Jenoside kandi nyuma yayo umuntu agomba kugira uruhare ku kubaka gihugu.
Ati “Ubwo twari ku rwibutso, natekereje ku babuze ubuzima bwabo muri Jenoside, barimo abana batigeze bagera ku nzozi zabo; bifuzaga ubuzima bwiza, baharaniraga igihugu cyiza. Twebwe abakiriho dufite inshingano yo gushyira mu bikorwa inzozi zabo, tubaho neza kandi tugaharanira kugira umuryango nyarwanda mwiza.”
Yakomeje ashima abapfakazi ba Jenoside bahisemo kwibumbira hamwe ngo bahozanye, bakanafatanya kurera imfubyi.
Odhiambo yavuze ko kandi mu gukomeza kwifatanya n’umuryango nyarwanda ukomeje kunga ubumwe no kwiyubaka, KCB yahisemo gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubuvuzi bikorwa na AVEGA, itanga imashini izakoreshwa mu gupima indwara zitandukanye zirimo n’izitandura (biochemistry equipment).
Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwiyubaka, abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibibazo by’ingutu bibugarije birimo kutagira amacumbi, ihungabana ndetse n’indwara ziganjemo izitandura.
Yagize ati “ Twatekereje gufata ibigo nderabuzima dufite duhereye kuri iki cya Rwamagana tugashyiramo ibikoresho bihagije, tukakigira ikigo gikomeye abanyamuryango bashobora kuzajya bivurizamo izo ndwara. Muri uko gutekereza iyo gahunda twakoze ubuvugizi, KCB yabyumvise vuba idutera inkunga mu maze kubona.”
Mukabayire yakomeje avuga ko bashimira KCB cyane kuko hari nk’ibizami wasangaga bajya gupimisha ku yandi mavuriro, kuri ubu bakaba bagiye kurushaho kwita ku bafite indwara zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso, Hepatite C n’izindi.
Uretse iyi mashini, ifite agaciro ka miliyoni eshanu z’Amanyarwanda, KCB yanatanze miliyoni imwe izakoreshwa mu kwita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ari umusanzu ukomeye KCB itanze mu kwereka abarokotse ko batari bonyine.
Yagize ati “Mu gihe Jenoside yakorwaga mu 1994, ntabwo umuntu yashoboraga kubona umubwira ngo komera, ntiyashoboraga kubona umubwira ngo ihangane, ntiyashoboraga kubona umubwira ngo turi kumwe. Iyo tubonye KCB ikoze iki gikorwa, tubona ko baje muri ya shusho nziza ya malayika murinzi ubabwira ngo muhumure.”
Ikigo nderabuzima cya AVEGA-Agahozo kivurizaho abanyamuryango basaga 200 baturutse mu Karere ka Rwamagana, n’utundi turere tuhegereye ndetse n’abandi baturage basanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO