00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibuka30: Yifashishije ibyabaye muri Jenoside, PLO Lumumba yanenze Abanyafurika bagiteze amaboko ku banyamahanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 April 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Umwalimu muri Kaminuza akanaba umunyamategeko muri Kenya, Prof Patrick Loch Otieno Lumumba yanenze Abanyafurika bagitega amaboko abanyamahanga bibwira ko aribo bazakemura ibibazo byabo, agaragaza ko kwishakamo ibisubizo aricyo cy’ingenzi nkuko Abanyarwanda babigenje bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Kenya bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof Lumumba yavuze ko biteye isoni n’agahinda uburyo mu myaka 30 ishize Isi yose yacecetse ubwo mu Rwanda Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwari rufite abaturanyi, abahagarariye ibihugu byabo, Umurango Mpuzamahanga ariko ko abo bose mu minsi 100 bacecetse, hakicwa abarenga miliyoni imwe.

Lumumba yavuze ko kuri iyi nshuro ya 30, abantu bakwiriye gutekerezauburyo umuntu ashobora gukora ikibi agahitana ubuzima ndetse n’uburyo icyarimwe ashobora no kurokora ubuzima.

Yavuze ko abanyafurika badakwiriye kwiringira amasezerano mpuzamahanga ngo bumve ko ariyo yonyine azabarengera bari mu bibazo, ashingira ku buryo Jenoside yakozwe amahanga arebera.

Yagize ati “Uyu munsi turibuka ibyabaye mu myaka 30 ishize bitwibutsa ko ubwoko bwose bw’amasezerano ubwayo adahindura umuntu. Kubera ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, amasezerano y’uko hatazongera kubaho Jenoside yari yarashyizwemo mu 1948 yari ahari”.

Yavuze kandi ko kwibuka bikwiye kwibutsa abantu ko buri gihe gutegereza ko abaturutse ahandi bakubera maso bitagira umumaro ahubwo ko ibyo bikwiye gukorwa n’abantu ubwabo.

Yongeyeho ko n’ikindi gihe nihabaho guhanga amaso ibisubizo bizaturuka ahandi aho kwishakamo umuti w’ikibazo, icyo gihe amateka azongera akisuburamo.

Lumumba yagaragaje ko ubudaheranwa bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside bwabaye ikimenetso cy’uko nyuma y’ibihe by’umwijima abantu abashobora kongera kubana mu mahoro.

Yasabye ko abantu barushaho kunga ubumwe no gukundana kuko hari abahora biteguye guhembera ikibi, aho yatanze urugero ku ntambara zinyuranye ziri kubera hose ku Isi.

Amabasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga yavuze ko Jenoside atari ikintu kiba gitungurana ahubwo ko itegurwa habibwa urwango, rugakura rukabyara ikibi ndetse nyuma hagakurikiraho abayipfobya mu bice bitandukanye by’Isi.

Yavuze ko uwo ari umukoro wa buri wese mu kurwanya abo bahembera imvugo z’urwango.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko intambwe eshatu zo gukumira Jenoside no kongera kwiyunga ari uburezi, kwibuka ndetse n’ubutabera.

Ku burezi yasobanuye ko abakiri bato bakwiye kumva no gusobanukirwa amateka ya Jenoside bityo bakabasha kuyirinda ariko na none ko inshingano zo kubigisha zifitwe n’abatanga uburezi mu mashuri.

Yagzie ati “Uburezi ni ikintu cy’ingezi cyane mu kugaragaza ibibi by’urwango ndetse n’ikandamiza. Iyo twigisha abakiri bato ibyabaye mu mateka, tuba tububukamo ugufata inshingano zo kubaka umuryango mugari udaheza kandi ubabarira”.

Yakomeje ati “Ndashaka kwibutsa abarimu n’abarezi bari hano by’umwihariko abigisha amasomo mbonezamubano n’ay’amateka, kwereka abanyeshuri impamvu muzi zateye Jenoside yakorewe Abatutsi. Bagomba kandi no kubafasha gusobanukirwa neza ibyabaye. Ni iby’agaciro cyane kuba n’izindi Jenoside zemewe ku rwego mpuzamahanga zigishwa hose ku Isi.”

“Ibyo bituma abakiri bato babona ubumenyi buhagije bwo gusobanukirwa ibyabaye hagamijwe kwirinda ibindi nka byo kuba byakongera kuba”.

Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu gihe cy’iminsi 100, ihitana ubuzima bw’abasaga miliyoni barimo abana, abakuru, abageze mu zabukuru n’abandi.

PLO Lumumba yerekanye ko amasezerano mpuzamahanga yatsinzwe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, kuko atabashije kuyikumira
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigamije gukumira Jenoside
Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko kwibuka bikwiriye kujyana no kwigisha abato ibyabaye, kugira ngo bitazongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages