00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibutswa amateka y’urugamba bifasha urubyiruko gusigasira ibyagezweho

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 2 October 2014 saa 06:51
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Nyanza rwasuye aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye ku ya mbere Ukwakira 1990, mu Karere ka Nyagatare.Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urugamba, batashye bafashe ingamba zo gusigasira ibyagezweho.
Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, aba bakorerabushake bakiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Nyagatare, basobanurirwa amateka y’urugamba.
Mudahemuka Jean Damascene umwe muri uru rubyiruko, yavuze ko ibyo (…)

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Nyanza rwasuye aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye ku ya mbere Ukwakira 1990, mu Karere ka Nyagatare.Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urugamba, batashye bafashe ingamba zo gusigasira ibyagezweho.

Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, aba bakorerabushake bakiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Nyagatare, basobanurirwa amateka y’urugamba.

Mudahemuka Jean Damascene umwe muri uru rubyiruko, yavuze ko ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha ubutwari n’ubwitange bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yagize ati “.Nta muntu ushobora gukabya inzozi atarose. Aho u Rwanda rugeze, bisobanuye ko hari aho rwavuye, abarurwaniriye uyu munsi bamwe bamaze gusaza, twebwe urubyiruko dushingiye ku miyoborere myiza dukwiye gusigasira ibyagezweho.”

Mutangana Jean Bosco umuyobozi w’Abakorerabushake ku rwego rw’igihugu yatangaje ko baje kureba aho indangagaciro yo gukunda igihugu ikomoka. Ati “iyo turebye inkomoko y’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bidutera imbaraga zo gusubiza amaso inyuma tukaza kureba aho bikomoka.”

Akomeza avuga ko kwigira ku mateka biri mu bizafasha urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no kurangwa n’ indangagaciro na kirazira ziranga Umunyarwanda.
Sabiti Cassien ni umwe mu bari ku rugamba ubwo rwatangiraga. Yabwiye uru rubyiruko tariki ya mbere Ukwakira, ku munsi wa mbere w’icyumweru aribwo urugamba rwatangiye, ndetse abamera ibanga ryakoreshejwe kugirango urugamba barutsindwe.

Yagize ati “ Nk’uko mubizi hari impamvu nyinshi zatumye dutangira urugamba. Zimwe muri zi ni ukurambirwa kuba impunzi mu gihugu cy’amahanga kandi dufite igihugu. Ibanga twakoresheje ngo tubashe gutsinda urugamba nta rindi. Iteka iyo umuntu arwana afite intego , gutsindwa kwe ntabwo biba byoroshye, ashobora gutinda ariko iyo ufite intego uyigeraho.Ikintu cya mbere ni ubushake , noneho bwa bushake bukaguha ubushobozi bwo gutsinda , ukoresheje ubwitange.”

Uru rubyiruko rukaba rwasuye n’agasozi ka Nyabwishongezi bakunda kwita Rwentanga, aho Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema yarasiwe. Capitaine Bahizi Antoine wasezerewe mu Ngabo, yabasobanuriye ko n’ubwo urugamba rwatangiriye i Kagitumba, hari n’ibindi bice by’igihugu Inkotanyi zagiye zishyiramo ibirindiro bikomeye, kugirango zitegure neza urugamba, ari nabyo byabagejeje ku ntsinzi nyayo. Hamwe muri ho ni ku Mulindi wa Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Urugendo mu mafoto

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages